10-06-2026

Ibyihebe Musabyimana na JP Turayishimye mu guhakirizwa kwa Tshisekedi kandi nawe ari guhungetwa

0

Musabyimana Gaspard na Jean Paul Turayishimye baherutse gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe bishakishwa na Leta y’u Rwanda ubu noneho bari kugaragaza ko bateze amakiriro kuri Tshisekedi nawe wugarijwe n’ibibazo bishingiye ku kuba yarananiwe gutegeka igihugu cye.

Ibi byihebe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira byumvikanye ku mizindaro ya YouTube bishimagiza Tshisekedi, ari na ko bibeshya ababikurikira buhumyi ko Perezida Kagame “afitiye ubwoba Tshisekedi”.

Ayo manjwe ibi byihebe byombi byayahere ku kuba Perezida ataritabiriye inama yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris.

Ni mu gihe nyamara iyo nama itari yateguriwe guhuza ba Perezida ahubwo yateguriwe ibihugu kandi u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nk’uko n’ibindi bihugu nka Uganda na Tanzania na byo byari bihagarariwe.

Imvugo z’ibi byihebe ziramenyerewe cyane ko bizikoresha bigamije  guhakirizwa kuri buri wese urwanya u Rwanda aho byibwira ko ahari bizabona imbaraga zibifasha gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, dore ko byo byabinaniwe burundu!


Ni inshuro nyinshi habaye inama zitagira uko zingana ndetse n’amasezerano y’amahoro yasinywe ngo hashakirwe hamwe igisubizo ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo gusa byose bikarangira Tshisekedi izi nterahamwe zishyigikiye byose abikubise hasi, ibintu bigasubira irudubi.

Ku rundi ruhande Perezida Kagame ahora aha agaciro amahoro nyayo arambye n’ubufatanye mu karere k’ibiyaga bigari kandi agashyigikira inama zigira icyo zigeraho mu gukemura ibibazo aho guta umwanya mu mafoto no kwiyerekana mu nama zidafite umusaruro uhamye.

Iriya nama yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ntacyo iteze guhindura ndetse izaba nk’izindi zayibanjirije bitewe n’uko Tshisekedi ubwe ariwe uri inyuma y’ibibazo bidashira byugarije igihugu cye kandi adateze guhagarika iyo myitwarire ye mibi.

Izo nterahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya ko uwo bahakirizwaho ari ikigwari kidakwiye kugereranywa na Perezida Kagame, icyitegererezo cy’ubuyobozi bwiza ku ruhando mpuzamahanga.

Ni mu gihe amateshwa yabo nta muntu ufite ubwenge uzigera uyaha agaciro.
 
Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading