Site icon MY250TV

Leta mpotozi y’aba-DD iri guhatira impunzi z’Abanyamulenge zayihungiyeho kujya kwica bene wabo muri Congo – UBUTASI

Amakuru y’ubutasi agera kuri MY250TV arahamya ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste buri guhatira impunzi z’Abanye-Congo b’Abanyamulenge bahungiye i Burundi gusbira iwabo gufasha ingabo ze kwica bene wabo mu misozi ya Minembwe n’ahahakikije.

Kugeza ubu habarurwa abasirikare b’Abarundi ibihumbi 15 barimo n’ibihumbi by’Abanyamulenge bahatiwe kujya kurwana muri Congo aho bafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingabo za Congo mu kwibasira abo Tshisekedi yita “abanzi”.

Iyi ntambara inkoramaraso Ndayishimiye yashoyemo igihugu cye ikomeje kugwamo abasirikare b’Abarundi benshi ku buryo n’ibitaro byabaye bito bikabura aho byakirira inkomere z’iyo ntambara, ni nako kandi impfu ziyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Ibyo biri mu byatumye Ndayishimiye atekereza kwitabaza impunzi z’Abanyamulenge yabanje gukorera iyicarubozo akabahindura ibyihebe.

Umwe muri abo Banyamulenge yagize ati: “Igihe Kamanyola ifatwa, guverinoma y’u Burundi yaradufunze, maze yibanda cyane mu gufunga urubyiruko. Abo basanze atari Abanyamulenge bararekuwe, ariko abasa n’Abatutsi bo bagumyemo”

Yakomeje agira ati: “Icyo gihe imiryango yacu yatangiye kudushakisha, maze batangira kuduhimbira ibyaha!”

Andi makuru atangazwa na bamwe mu Banyamulenge nuko bahozwa ku nkeke aho bamwe badatinya kubabwira amagambo yo kubibasira bagira bati: “Uvira niramuka ifashwe, tuzatsemba imiryango yanyu! Tuzahera kuri bene wanyu baza kubasura.”

Uyu musore akomeza asobanura ko ngo iyo bakiri muri gereza bababwira ko nyuma y’igihe kigeze ku kwezi ari bwo bakwiye kugaragaza niba koko bashyigikiye AFC/M23 cyangwa niba batayishyigikiye, icyo gihe abafite amafaranga batanga ruswa kugira ngo babone agahenge.

Mu marira menshi, uyu Munyamulenge yagize ati: “Twaratotejwe ngo tugaragaze aho imiryango yacu ibarizwa haba mu Burundi ndetse no muri Congo. Maze batwohereza muri Cibitoke mu myitozo, nababwiye aho data atuye, yamaze gupfa!”

Amakuru yizewe dufite yemeza ko uwo mugambi wo guhatira Abanyamulenge kujya kurwana ukomeje kwagurwa.

Muri uwo mugambi ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwibanda cyane ku Banyamulenge bahamaze igihe, bamwe bakabakura mu mashuri yisumbuye, mu nsengero yewe no mu nkambi z’impunzi.

Ibyo byose bikorwa ku bufatanye na Ambasade ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo gihugu, ibi kandi byahumiye ku murari kuko n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rishyigikiye uyu mugambi mu rwego rwo gusigasira umugambi mubisha leta ya Congo n’iy’u Burundi bahuriyeho.

Kugeza ubu mu Burundi habarurwa impunzi z’Abanye-congo zigera ku bihumbi 86, Sendagara “Gen Neva” akaba yumva ko agomba kuzibyaza umusaruro zikajya kwica Abanye-congo bene wabo.

Ni mu gihe nyamara mu gisirikare cy’u Burundi hatangiye kuvukamo umwuka mubi wo kutumvikana kuri iyo ntambara aho bamwe bavuga ko atari intambara yabo.

Aka kaga impunzi z’Abanyamulenge zihura nako mu Burundi gatuma bahora ku nkeke kubera gufungwa kwa hato na hato, iyicarubozo, gushimutwa ndetse no kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro ku gahato.

Igiteye inkeke kurusha ibindi ni ukuba iyo leta y’u Burundi ibatoteza gutyo ari nayo ifatanya na leta ya Tshisekedi bahunze kubera kubica ibarenganya.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version