Ikihebe Musabyimana mu kuvanga amasaka n’amasakaramentu!
Musabyimana Gaspard, uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda ruherutse gushyira ku rutonde rw’ibyihebe bishakishwa, yongeye gushimangira ubujiji bwe agereranya ibitagereranywa.
Uyu musaza utunzwe no kuvuga ubusa yabitangarije ku muzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe akoresha ngo asige icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda ari nako aba nyiramubande w’interahamwe.
Mu kugereranya ibitagereranywa uyu musaza usaziye mu mateshwa yagereranyije Perezida Kagame n’umunyagitugu Idi Amin Dada wayoboye Uganda.
Iyi nterahamwe kabombo yiyemeje kwirirwa isebanya ntikwiye kugira uwo iyobya kubera ko birazwi ko Idi Amin Dada u Rwanda rwagize yari Habyarimana Juvenal “Kinani” we yirirwa avugira, ashimagiza anashyigikira politiki ya parmehutu yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.
Kinani yayoboye u Rwanda nabi, ashyigikira kandi anubaka politike zicamo Abanyarwanda ibice mu ngeri zose, higishwa ko umututsi ari “umuntu mubi”, hagamijwe kwicwa Abatutsi bakamarwa burundu.
Ku butegetsi bwa Habyarimana Abatutsi barahunze kubera gutotezwa no gutwikirwa inzu bakerekeza mu bihugu by’abaturanyi, bambuwe uburenganzira bwose ku mitungo yabo ndetse no kugaruka mu gihugu cyababyaye.
Ni kenshi Abanyarwanda bari barameneshejwe bagiye basaba gutaha mu gihugu cyabo ku neza, Habyarimana akababera ibamba kugeza n’ubwo yaje kuvuga ko igihugu cyamaze kuzura bo batabona aho bajya.
Habyarimana ubwe yivugiye ko ‘u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi’ utakongeramo andi kuko yameneka. Ubwo bugome bwe bwaje no kwemezwa na komite nyobozi ya MRND.
Ikindi gikomeye kandi ni uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, itoza interahamwe, ikwirakwiza icengezamatwara rigamije kwanga Abatutsi, ibyo byose mu mugambi wo kubamaraho bose.
Umunyagitugu kinani yikubiye ubukire we n’abo bari bahuje umugambi wo kurimbura Abatutsi, nta muntu wakoraga ku butunzi bw’igihugu atari bo gusa.
Perezida Kagame, ku rundi ruhande, yasanze igihugu cyangiritse maze agisubiza ku murongo, we na FPR-Inkotanyi bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Perezida kandi yasubije u Rwanda ku ikarita y’isi, yubaka ubumwe bw’abanyarwanda, ahamya ububanyi n’amahanga, yubaka umutekano uhamye ndetse n’ibindi byinshi none ubu u Rwanda ni intangarugero ku ruhando mpuzamahanga, ikintu kibabaza cyane izo nterahamwe nka Musabyimana.
Uko Musabyimana n’izindi nterahamwe ndetse n’ibigarasha bashaka kugoreka amateka no gushaka gusiga icyasha abasubije u Rwanda ubuzima , byose bizahora bibapfira ubusa, barivunira ubusa!
Mukobwajana Linda