09-06-2026

Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR mu kuyobereza uburari ku butabera bw’u Rwanda

0

Ikihebe Musabyimana Gaspard ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba irimo FDU-Inkingi, na FDLR yadukanye umuvuno uciriritse wo gusiga icyasha ubutabera bw’u Rwanda.

Ni ibintu uyu musaza wiyeguriye iterabwoba n’amacakubiri ari gukora yishuka ko ahari bizatuma ubutabera bw’u Rwanda butamukurikirana ku byaha byo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Ni nyuma y’uko iki kihebe kisanze ki rutonde rw’abantu 25 ubu u Rwanda ruri gushakisha bafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda byabaye mu bihe bitandukanye kugeza magingo aya.

Mu kwikura mu isoni, uyu musaza w’umugome noneho yumvikanye avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwabereye umwicanyi Kazingu Denys wakatiwe burundu ngo kubera ko ibyaha yakoze “yabikoranye n’abayobozi” uyu muhezanguni atabasha kugaragaza.

Gusa ibyo byose ni amatakirangoyi cyane ko na mbere yo guhamywa ibyaha Kazungu yabyemeraga byose, ndetse agasaba imbabazi imiryango y’abo yishe.

Ubutabera bw’u Rwanda burigenga bihagije ku buryo ibinyoma bya Musabyimana nta kintu na kimwe bishobora kubuhungabanyaho, bityo rero nareke gucurangita abahetsi.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading