Bicahaga Abdallah yihishe mu murima w’ubunyobwa i Burundi!
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah wokwamwe n’amacakubiri, urwango n’amatikuba akaba by’umwihariko yarahisemo kwiyirukana mu Rwanda, akomeje kwerura ko ari igikoresho cya Leta y’u Burundi, aho adasiba gucengeza amatwara y’agatsiko k’aba-DD gatega icyo gihugu.
Dore nk’ubu kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2025, ku mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’aba-DD uyu muhezanguni yumvikanye yegeka k’u Rwanda ibibazo byose byagwiriye u Burundi kuva bwabona ubwigenge.
Uretse kuba ari n’ibinyoma byambaye ubusa, aya magambo yibukije ayo Perezida Ndayishimiye yavugiye imbere y’abakirisitu b’itorero rimwe mu Burundi aho yihandagaje akemeza ko “ikibazo cy’amoko mu Burundi cyaje giturutse mu Rwanda mu 1959.”
Kuba uyu munyagitugu udashinga yaremeye kwakira Bicahaga arimo arabibirira ibyuya dore ko ubu ategetswe kujya imbere ya za Camera maze agahimba ibihuha n’andi manjwe bo bita ibiganiro, byose muri wa mujyo wo guharabika isura y’u Rwanda.
Kuri uwo muzindaro kandi umuhezanguni Bicahaga yumvikanye yigamba ko aterwa ipfunwe no kwitwa umunyarwanda, gusa ibyo na byo ni amaco y’inda kugira ngo aneze aba-DD bamucumbikiye.
Bicahaga ntiyari gusoza ikiganiro aterekanye ko ivanguramoko ryamwokamye. Muri iyo ngirwa kiganiro, yumvikanye yikoma abo yise aba-bantou, hano yashakaga kuvuga ‘Abahutu’, aho yashinjije abo mu Rwanda kuba bava imihanda yose maze bakazana amafaranga bakoreye mu Rwanda ruyobowe na Kagame.
Ibi byo ntawe bikwiye no gutangaza cyane ko uyu Bicahaga nta cyiza yigeze yifuriza u Rwanda kuva Umuryango FPR-Inkotanyi wabohora igihugu, yaranzwe no kuvangira Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo, ahembera urwango muri gahunda yo kwangiza ubumwe n’ubwiyunge nk’umusingi w’amahoro n’iterambere birambye.
Iyi ikaba ari nayo ntandaro yo gutorongera kwe akajya kwigira impunzi kwa Ndayishimiye, nyuma y’aho mu mwaka wa 2023 , Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwategetse ko uyu muhezanguni arwitaba maze akisobanura ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaba uyu Ndayishimiye Bicahaga agerageza kweza, yaba nawe ubwe bose ni ibivume, bityo ntawe bakwiye kuyobya haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi.
Uyu muhezanguni yaritegereje asanga nta handi kuri iyi Si yakwerekeza ngo bamwakire kubera ingeso ye yamwokamye y’ivanguramoko, amatiku n’ibinyoma maze yerekeza mu Burundi kuko yasanze ahuje ibitekerezo n’agatsiko k’aba ‘DD’, gusa icyo akwiye kumenya ni uko wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa.
Biraro Erneste