09-06-2026

FDNB yeruye umugambi wa sebuja Sendagara “Gen Neva” wo kurimbura abo mu Minembwe

0

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) giherutse kwemeza ko kiri mu bice bitandukanye bya Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko gishinja abahatuye gukorana n’abo cyita “umwanzi”.

Byari mu kiganiro Brig Gen Baratuza Gaspard uvugira icyo gisirikare yahaye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga muri iki cyumweru kugeze ku musozo.

Baratuza yavuze ibyo nyuma y’aho abaturage bo mu Minembwe bakomeje gutabaza amahanga kuko ingabo z’umunyagitugu w’umugome Ndayishimiye zabafungiye inzira zose zigera ku masoko ndetse no ku mavuriro.

Gufata icyemezo kigayitse nk’iki cyo gufata abaturage b’abasivile ukabahindura abanzi, nta kindi bihatse kitari amayeri y’aka gatsiko k’aba ‘DD’ bayobowe n’umugome Ndayishimiye ko gukomeza kuyobya uburari ku byaha bitandukanye bakomeje gukorera Abanye-Congo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.

Si muri iyi Kivu y’epfo gusa aba bapagasi b’umunyagitugu Ndayishimiye bavuzwe mu bikorwa byibasira izi nzirakarengane.

Mbere yo kwirukanwa kibuno mpa maguru na M23 mu bice bitandukanye bya Kivu ya ruguru, kimwe n’abandi bagambanyi bari baratumiwe n’umugambanyi mukuru Tshisekedi barimo FDLR, SADEC, Abacanshuro, Wazalendo, Mai Mai na FARDC, ingabo z’u Burundi ntizasibaga kugaragara mu bikorwa bya kinyamaswa byibasira abasivile birimo kwica, kwiba ,gusahura n’andi mabi yose.

Ese muri izi nzirakarengane z’abasaza, abakecuru, abagore n’abana b’i Mulenge batabaza, ninde mwanzi urimo ku buryo Gitega ibafatira ibi byemezo bikakaye?

Kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke, ijambi ‘umwanzi’ yifashisha nk’intwaro yo kurimbura imbaga haba muri iyi Congo ndetse no mu gihugu cye cy’u Burundi narireke kuko ridateze kumuhira.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading