10-06-2026

Sendagara “Gen Neva” akubutse i Kinshasa guhembesha, no gufata amabwiriza mashya…gusa azabyicuza!

0

Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi akubutse i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yagiye guhembesha ku kiraka cy’ubucanshuro akoreshamo ingabo z’u Burundi mu kwica Abanye-Congo b’Abanyamulenge n’Abatutsi.

Mu kuyobya uburari, Ndayishimiye n’aba-DD bafatanya gutegekesha u Burundi inkoni y’icyuma babeshye ko bagiye i Kinshasa mu rwego rwo kwitabira inama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yaberaga muri uyu mujyi.
 
Ni inama yabaye umwanaya kuri Ndayishimiye na sebuja Tshisekedi wo kunoza umugambi kirimbuzi wabo bamaze imyaka hafi ibiri bategura wo kiwibasira inzirakarengane z’Abanye-Congo bazira uko Imana yabaremye.
 
Mbere y’uko Ndayishimiye na Tshisekedi bahura, iby’uyu mugambi wabo byari byabanje kwigambwa n’umumotsi wa Ndayishimiye, Bizimana Édouard, ushinzwe ububanyi n’amahanga.
 
Amagambo ye yitsaga ku kuvuga ko inshuti yabo Tshisekedi “yatewe n’umwanzi”, aha yashakaga kuvuga u Rwanda, bityo ko n’u Burundi ubwo nabo batewe.
 
Mu kugerageza gupfundikanya ibinyoma nk’ibi nta kindi bigamije uretse gutagatifuza amabi akomeje gukorwa n’ingabo z’Abarundi arimo kwifatanya n’itsinda rya FARDC, FDLR, Wazalendo na  Mai Mai gukomeza umugambi wabo wa Jenoside mu Minembwe.
 
Kuba Ndayishimiye yarateshejwe agaciro n’abateguye ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington, byabaye umwanya mwiza kuri Tshisekedi wo gukomeza kumukorehsa nk’umupagasi kugira ngo akomeze ateze ibibazo haba mu gihugu imbere ndetse no ku mu karere.
 
Ku rundi ruhande, aya ni amabi Ndayishimiye akoreshwa n’inda nini ye no kwikunda atitaye ku buzima bw’abana b’Abarundi bakomeje gutikirira muri iyi ntambara.
 
Ingoma nk’izi zishingira ubutegetsi bwazo ku nyungu zazo bwite ntizijya zirama. Umwiryane hagati y’abazigize wonyine niwo uzishyiraho iherezo.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading