03-09-2026

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bajyanye mu nkiko radiyo yahaye rugari FDLR

0

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) ryamaganye ndetse ritangira gukurikirana mu mategeko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) nyuma y’uko ihaye ijambo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Tariki ya 15 ugushyingo 2025 ni bwo RFI yahaye ikiganiro cyihariye FDLR maze by’umwihariko umunyamakuru wayo Patient Ligodie yatagatifuje uyu mutwe w’iterabwoba maze awita “ishyirahamwe ry’abantu risanzwe”.

Itangazo CRF yashyize ahagarara rigira riti: “Uwo mutwe [FDLR] wafatiwe ibihano n’akanama k’umutekano ku isi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ubukana bw’ibyaha abawugize bakoze mu Rwanda ndetse no mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibi kandi byatumye na bamwe mu bayobozi bawo bakatirwa n’inkiko z’u Budage”

Iri shyirahamwe risanga iki gitangazamakuru RFI cyarirengagije nkana ko gifite inshingano yo kwimakaza amahame ya demokarasi ariko birababaje kuba cyaritwaye gutyo kikadebekera FDLR igizwe n’inkoramaraso.

Iyi ntambwe CRF yateye ni ingenzi cyane mu rugamba rwo kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abajenosideri bacyidegembya hirya no hino ku isi.

Ikigiye gukurikiraho nyuma y’iyi ntambwe ni uko urwego rugenzura ibitangazamakuru by’amashusho ndetse n’amajwi mu Bufaransa (ARCOM) ririhutira kureba ingingo z’itegeko ryo ku wa 30 Nzeli 1986 ritegeka ko ibitangazamakuru bikorera ku butaka bw’u Bufaransa bitemerewe guha urubuga imitwe y’abagizi ba nabi.

Muri macye, Interahamwe n’abajenosideri bacyishuka ko bashobora kwihisha inyuma y’ibitangazamakuru ngo bakwirakwize ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kumenya ko ari ukwishuka gukomeye kuko ntaho bazacikira ubutabera.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading