03-09-2026

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari gukubita batababarira ikihebe Kayumba Nyamwasa

0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kugaragaza ubugome bw’ikihebe Kayumba Nyamwasa wadukanye umuvuno wo kwigira nyoni nyinshi nyuma y’uko asohotse ku rutonde rw’abantu 25 Leta y’u Rwanda ishakisha kubera gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Mu mpera z’icyumweru kirangiye ni bwo Kayumba wihisha mu nyubako izwi nka ‘Centurion Residential Estate and Country Club’, iherereye i Pretoria muri Afurika y’epfo, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera akicyirizwa n’ikihebe mugenzi we Ignace Rusagara, bigira abere.

Byari mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno aho ikihebe Kayumba yibanze ku kugera ku buyobozi bw’u Rwanda ibyaha birimo ubwicanyi we ubwe atahwemye gukora kuva yarengwa akigira ikigarasha maze agahitamo gutorongerara imahanga.
Bamwe mu bakurikiye ibyatangajwe n’icyihebe Kayumba ntibazuyaje kumwereka ko ari igisahiranda n’ igisambo ruharwa gikwiye kuryozwa uruhumbirajana rw’ibyaha kimaze igihe gikora kihishe mu mutaka wo kwiyita umunyapolitike.
Umwe muri bo yanditse ati: “Ikibazo cyawe wahereye cyera urangwa n’inda nini nk’iya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi.”
Undi nawe yagize ati: “Kayu uri sumirinda, mu 1997 districts ya Nyanza ikintu wavuze ngo vijana wemepata chakula, ikintu wakoze ni ntaho twabonye ko ugira inda nini, twabonye ko ukunda ibintu ariko witegure uzakubitwa.”
Hari kandi uwanditse ubutumwa ashyiraho ifoto y’ubwicanyi bubera muri Congo, arangije abwira Kayumba ati: “ibi nibyo mwifuriza u Rwanda.”
Naho undi ati: “Mbabajwe na génération iri kumva ubuhemu bw’uyu muhemu même langage nk’interahamwe.”

Icyo Kayumba akwiye kumenya ni uko nta muntu wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading