Tshisekedi yagize “Jenerali” wa FDLR umuyobozi wa zone ya gatatu ya gisirikare muri FARDC
Perezida Tshisekedi akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo (FARDC) yagize “Gen” Sebastien Uwimbabazi wo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR umuyobozi mukuru wa wa zone ya Gatatu muri FARDC.
Iyo zone ihuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo Bas-Uélé na Haut-Uélé.
Ni inkuru yabaye kimomo mu mpera z’icyumweru kirangiye, ikaba by’umwihariko ishimangira ko bigoye ko Tshisekedi yakwitandukanya na FDLR kabone n’ubwo yitwa ko asinya amasezerano agamije gutsinsura uyu mutwe.
Itangazo riha inshingano inkoramaraso Uwimbabazi wa FDLR ryaje rivuga ko uwahe inshingano ari Général Abdallah Nyembo, amazina Uwimbabazi asanzwe yiyita aho aba yigize Umunye-Congo nk’umuvuno wo kwikuraho ko ari Umunyarwanda ushakishwa n’ubutabera ku bw’ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi u Rwanda rumukurikiranyeho.
Ikihebe Uwimbabazi ubusanzwe avuka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, i Murunda, ubu ni mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba.
Uyu mwanya wahaye uyu mwicanyi ruharwa wa FDLR awusimbuyeho Lt Gen Pacifique Masunzu, Umunye-Congo bivugwa ko magingo aya afunzwe nyuma yo guta urugamba ingabo z’igihugu cye zirwanamo n’Abanye-Congo bibumbiye mu mpuzamashyaka ya AFC/M23.
Ikihebe Uwimbabazi yigeze kuba umuyobozi muri FDLR ushinzwe iperereza.
Soma kandi: Tshisekedi mu bindi binyoma bigamije gukikingira ikibaba FDLR!
Iki cyemezo kigayitse cya Tshisekedi cyo gushyira mu mwanya nk’uwo ukomeye mu gisirikare cye umwe mu bagize FDLR, ndetse by’akarusho mu ntara yegereye u Rwanda, kirashimangira ko uyu munyagitugu uhora yitambika inzira zose z’amahoro.
Ni ikimenyetso kandi gishimangira ko Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku mugambi we wo kunywana na FDLR dore ko binagoye gutandukanya uyu mutwe na FARDC dore ko abawugize banabarizwa mu ngabo zidasanzwe zirinda uyu mutegetsi.
Ndayambaje Marc