Sendagara “Gen Neva” mu bujura bw’amabuye y’agaciro
Umunyagitugu Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva amaze iminsi azenguruka mu birombe mbarwa bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Burundi aho agera maze agasiga anatanze amabwiriza agamije kumufasha kwikubira ubwo butunzi.
Ubwo aheruka kugaragara muri ibyo bikorwa byari hagati muri uku kwezi yohereza ku kibuga cy’indege amakamyo agera kuri 15 apakiye toni ziyingayinga 400 z’amabuye y’agaciro zari zigiye koherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa.
Abarundi b’ingeri zitandukanye bakunze kumvikana banenga amanyanga akorwa n’ubutegetsi bwabo cyane ko n’umusaruro uva muri ubu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro batajya bamenya aho urengera.
Abicishije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa 21 Ugushyingo, umurundi Nikwigize André akaba n’impuguke mu by’ubukungu yatangaje ko hagati ya 2013 na 2023 u Burundi bwashoye mu bihugu byiyunze by’Abarabu amabuye y’agaciro afite agaciro k’agera kuri miliyari 1,3 y’amadorali y’Amerika nyamara ayinjiye kuri konti ya banki nkuru y’igihugu agera kuri miliyari 0,4 yonyine.
Abarundi ntibasiba kumvikana binubira kuba iri tsinda ry’aba DD riyobowe na Ndayishimiye ritajya ribatangariza uko umusaruro uva muri ubu bucukuzi ungana.
Kugira ngo bimworohere kuyobora uru rwego uko abyifuza, Ndayishimiye yagiye afata ubucukuzi maze abugabiza ibisambo bindi bigenzi bye.
Kuwa 23 Nyakanga 2025, umu “DD” Gen Neva utegeka u Burundi yagize umutekamutwe wiyambitse uruhu rw’umuvugabutumwa, Mbayahaga Isidore, kuba umwe mu bagize Inama y’ Ubutegetsi mu kigo Sonalek Mining Company, ikigo gishinzwe iby’amabuye y’agaciro, gisanzwe gikorera muri Minisiteri y’ingufu mu Burundi.
Uretse kuba uyu Mbayahaga wagororewe na Sebuja Ndayishimiye yaramaze kwandika izina mu Burundi kubera ibikorwa by’ubwambuzi yagiye yumvikanamo, ntasiba kugaragara mu binyoma n’amateshwa byibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Biraro Erneste