31-07-2026

Interahamwe Bitakwira yitakanye ‘Wazalendo’, ese biramugwa amahoro?

0

Justin Bitakwira, umuhezanguni w’umudepite uhagarariye Intara ya Ituri usanzwe uzwiho kwanga urunuka Abatutsi yatunguye benshi ubwo yumvikanaga yamagana ibyaha by’ubugome bikorwa na ‘Wazalendo’ bahuje ingengabitekerezo kirimbuzi yo kwibasira Abatutsi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Hari amajwi yagiye hanze aho uyu mugabo abenshi badatinya kwita Interahamwe kabombo, yumvikana avuga ko Wazalendo, urubyiruko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwogeje mu bwoko, ari isoko y’umutekano mucye muri Uvira, ndetse abashinja ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura n’ibindi.
 
Zimwe mu mpamvu Bitakwira yashingiyeho yikoma aya mabandi basanzwe bakorana ni ukuba mu duce tugenzurwa n’igisirikare cya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo barimo FDLR n’iyi Wazalendo, hadasiba kumvikana inkuru z’abantu bishwe, abaturage banyazwe utwabo ku ngufu n’andi mabi nk’ayo.
 
Imirwano ahanini iba hagati ya Wazalendo n’ingabo za Congo (FARDC-FDLR) mu mujyi wa Uvira n’inkengero zawo byumvikanye nk’ibyashenguye bikomeye  uyu muhezanguni wavugiraga i Kinshasa, aho kenshi usanga nta kindi bapfa kitari imitungo basahuye ndetse n’ibiryo. 
 
Bitakwira kandi agashengurwa bikomeye no kumva ko uduce twabohowe na M23 dutekanye. Ni ubutumwa yumvikanishamo ko Wazalendo bahisemo kwigira amabandi aho gukora inshingano we na sebuja Tshisekedi babatumye ari zo kurwanya abavandimwe babo AFC/M23.
 
Bitakwira kandi ntiyigeze arya iminwa mu kwibutsa Wazalendo ko ibyo bigira byose bakwiye kumenya ko bahoze ari inzererezi ndetse birirwaga bicira inda ku rwara, ko bari abantu baba mu mashyamba badashobora no gukandagiza ikirenge, mu mijyi aho abandi bari.

Soma kandi: Tshisekedi yagororeye umuhezanguni Bitakwira wiyemeje “gutsemba” Abatutsi muri Congo


Mu byifuzo by’uyu mugome, ubwoko ‘Tutsi’ ntibukwiye no kubaho ku isi aho ndetse ubwe yivugiye ko ari “ubwoko bwavumwe n’Imana.”
 
Yaba uyu Bitakwira, yaba na sebuja Tshisekedi, guhora batwerera u Rwanda ibibazo byabo byabananiye nta kindi kibibatera uretse ishyari n’urwango basanzwe banga u Rwanda cyane cyane ubuyobozi bwarwo nk’uko badasiba kubitangariza Isi yose.
 
Kuri Bitakwira, kuvugisha ukuri ko Wazalendo ari amabandi ni intambwe ishimishije. Harageze uyu muhezanguni n’ubutegetsi akorera bemera impamvu abavandimwe babo bo muri AFC/M23 barwana kuko byabafasha kugera ku mahoro arambye.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading