10-06-2026

Tshisekedi yagororeye umuhezanguni Bitakwira wiyemeje “gutsemba” Abatutsi muri Congo

0

Tshisekedi yongeye gutoneka inkovu za benshi ubwo yafataga umwanzuro wo guhemba umuhezanguni Justin Bitakwira kuba umudepite uhagarariye Intara ya Ituri.

Uyu Bitakwira amaze kuba ikimenyabose kubera imvugo zidasiba kumuva mu kanwa zibasira Abatutsi n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Mu matora yagaragayemo inenge zitagira ingano niho havuye ko Bitakwira Justin “yatorewe” guhagararira iriya ntara aturutse mu ishyaka ryaTshisekedi, UDPS.

Guha Bitakwira guhagararira Ituri ni ugutanga abaturage bayo mo igitambo kuko ni intara yiganjemo Abanye-Congo benshi b’Abatutsi uyu muhezanguni yanga urunuka.

Tshisekedi yahamushyize mu mugambi we mubisha wo kurimbura Abatutsi n’ibyabo byose.

Umuhezanguni Bitakwira yamunzwe n’urwango afitiye Abatutsi ndetse inshuro nyinshi yagiye yumvikana akangurira abanda Banye-Congo kubica kuko ari “abanzi b’igihugu.”

Urugero mu Ukuboza 2023, Bitakwira yavuze amagambo ataravuzweho rumwe aho yagereranyaga Abatutsi n’amadayimoni ndetse yemeza ko ari “ubwoko bubi ku Isi.”

Imvugo zihembera zibasira Abatutsi zatumye Umuryango w’ibihugu by’Iburayi (EU) ufatira ibihano uyu muhezanguni.

Mu guha umwanya Bitakwira, Tshisekedi yeruye ko ashyigikiye ubwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa biri gukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.

Ni ubwicanyi bugirwamo uruhare rukomeye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Amahanga akwiye guhagurukira Tshisekedi n’abambari be kuko ibikorwa byabo bibisha bikomeje gutuma imbaga y’Abatutsi ihaburira ubuzima.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading