25-05-2026

Nta na rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza – Perezida Kagame

0

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n’u Burundi, ashimangira ko u Burundi ari bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro.
Yagize ati:”Nta na rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza. Abarundi nibo bahisemo gufunga imipaka ndetse turababwira ngo aho bazashakira kuyifungura bazayifungure.”
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rutigeze rubuza Abarundi gukora gahunda zabo mu Rwanda ndetse ari nayo mpamvu usanga hakiriho urujya n’uruza rw’Abarundi mu nzego zitandukanye mu Rwanda, aho bakoresha inzira y’ikirere.
 
Ati:”Muzakurikirane neza, ntabwo byigeze biduturukaho na rimwe. Ni nayo mpamvu habaho urwo rujya n’uruza ku Barundi igihe babishatse.”
 
Avuga ku mpunzi z’Abarundi zigaragara zisubira iwabo, yibukije ko zifite icyo zaje zihunga kandi u Rwanda rutari kuzifungirana.
 
Yunzemo ati:”Ntawe twagumisha hano ashaka gutaha kuko n’ubundi yaje hano atari twe tumuzanye, ahubwo ni uko bahuye n’ibibazo iwabo bagahitamo kuza kuba hano. Icyo gihe tubashyikiriza HCR ikabajyana”
 
Yavuze ko nta ntambwe igaragara Leta ya Ndayishimiye iragaragaza ngo icyo kibazo gishyirweho akadomo ariko ko u Rwanda ruhora rwiteguye gukora igishoboka cyose ngo umubano n’u Burundi ube mwiza.
 
Ati:”Nta kintu gishya gihari ariko mu gushakisha uburyo umubano wakongera kuba mwiza, abantu baravugana”

Soma kandi: Gufunga imipaka ni igihano Sendagara “Gen Neva” yahaye Abarundi, nareke kubeshya ibindi!

Kuwa 25 Ugushyingo 2025, Abarundi bagera kuri 115 barimo 107 bo mu nkambi ya Mahama n’abandi 8 bari batuye mu mujyi wa Kigali basubiye mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Nemba wo mu Karere ka Bugesera.
 
Izi mpunzi zatashye ziganjemo izahunze itotezwa zakorerwaga na CNDD-FDD ya Ndayishimiye mu 2015.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading