01-04-2026

Perezida Kagame yahishuye ubufatanye bwa bene “Kinani”, Tshisekedi na FDLR

0

Perezida Kagame yahamije ko Leta y’u Rwanda imaze igihe imenye ko umuryango w’umunyagitugu Juvénal Habyarimana “Kinani” ukorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ibyo Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro.

Yagize ati:”Mu bihe bya vuba, imyaka cyangwa amezi, umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bahunze baba i Burayi no muri Amerika bari muri gahunda ya FDLR, kandi bayishakira abarwanyi, bayiha amafaranga, bashyigikiwe na Perezida wa Congo ubwe.”

Soma: Uko bene “Kinani” Habyarimana banywanye na FDLR, bayibera ababyeyi ba batisimu!

Perezida Kagame yahimije amakuru y’uko abo Banyarwanda bagiriye inzinduko nyinshi i Kinshasa, kandi ko Leta y’u Rwanda yakurikiranye ibikorwa byabo.

Ati: “Bahawe ubushobozi kugira ngo babigiremo uruhare, hamwe n’ababaye abayobozi muri Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize na none kubera gukorana na FDLR cyangwa ibindi bikorwa bituma Guverinoma idakomeza ibikorwa.”

Amakuru MY250TV yamenye muri Kamena 2023 ni uko hirya y’umuhungu wa “Kinani” witwa Jean Luc Habyarimana, abandi Banyarwanda bagiye bahura kenshi na Tshisekedi barimo abibumbiye cyitwa RBB (Rwanda Bridge Builders) gihagarariwe n’igisambo ruharwa JMV Ndagijimana.

Soma kandi: Interahamwe n’ibigarasha ku ibere i Kinshasa, abo ngo ni bo bagiye gukora ibyananiye Tshisekedi!

Harimo kandi ikindi gice cyitwa PRCG (abiyita ko baharanira ineza y’Abanyarwanda) kigizwe na CNRD, FLN, RNC, PDM gishyigikiwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba anashinzwe umuteno muri Congo, Jean Pierre Bemba, icyo gice kandi kikaba gihagarariwe n’ikihebe Eugene Gasana afatanyije na Kambanda Charles uzwi nka Rubunzamurizo.
Ku rundi ruhande, bimaze igihe bizwi ko Tshisekedi ashaka kwifatanya n’interahamwe n’ibigarasha biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda barimo abo mu muryango wa Habyarimana, mu kuvugurura FDLR.
Ikigamijwe mu kuvugurura FDLR ni ukugira ngo izagire ubushobozi bwo gukuraho Leta y’u Rwanda.
Ni umugambi uhura n’amagambo Perezida Tshisekedi yavuze mu mpera za 2023, ubwo yarahiriraga gutera u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda “bashaka impinduka”.
Aya makuru ahamya ko mu mavugurura ya FDLR, mwene “Kinani”, Jean-Luc Habyarimana, ari we uzayibera umuyobozi mukuru, kandi ko izaba igizwe n’abandi banyamuryango barimo abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC washinzwe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, n’ingirwa-guverinoma “ikorera mu buhungiro” iyobowe na Nahimana Thomas wirukanwa mu gipadiri.
Kuvugurura FDLR byiyongera ku bufasha isanzwe ihabwa na Leta ya Congo, kuko imaze igihe kinini yifatanya n’ingabo z’iki gihugu, zikayiha intwaro, amafaranga, ibiribwa n’imyitozo ya gisirikare.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwemereye amahanga ko buzatsinsura FDLR ariko nta munsi n’umwe imvugo yabwo yari yaba ingiro kuko ahubwo bukomeje kongerera imbaraga uyu mutwe w’iterabwoba ari nako uvuna umuheha ukongezwa undi.


Ndayambaje Marc& Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *