06-04-2026

Biragoye ko Akarere gatekana mu gihe “Gen Neva” igihaga byeri n’indagara agatekereza intambara

0

Ndayishimiye Evariste – umunyagitugu utabyina ngo ashinge utegeka u Burundi akomeje kwerura kuba igitotsi ku nzira zose ziganisha ku mahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ibintu bituma hagaragara amajwi asaba ko yakurwa ku butegetsi.
 
Ku bufasha bw’Amerika, u Rwanda na Congo baherutse gusinyira i Washngton muri Leta zunze ubumwe za Amerika amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu, nyamara ku rundi ruhande iyi nyangabirama Ndayishimiye we akomeje kwambura ubuzima inzirakarengane z’Abanye-Congo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
 
Ingabo z’uyu mu DD mukuru zifatanya n’umutwe w’iterabwoba  wa FDLR ,mu kwibasira izi nzirakarengane ari nako bahembera ingengabitekerezo y’amacakubiri babifashijwemo n’umunyagitugu mugenzi we Tshisekedi. 
Ku rundi ruhande, ukuri guhari ni uko ingabo z’u Burundi Ndayishimiye yahinduye abacanshuro zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zidasiba kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari na ko zihembera ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Yaba Abanye-Congo ubwabo yaba n’abandi bantu batandukanye mu karere no hanze yako bibaza impamvu uyu mugambanyi Ndayishimiye atavana ingabo ze muri Congo nyuma y’aho abo bafatanyaga mu bikorwa bya kinyamaswa bakuyemo akabo karenge.
Ikibabaje kurusha ibindi ni uburyo akomeje kumarira abana b’Abarundi mu ntambara itanabafitiye inyungu, dore ko akayabo uyu mutegetsi ahabwa na Tshisekedi kose kigira gusa mu mifuka ye.
 
Uretse kuba uyu mutegetsi w’i Gitega yareruye ko atifuriza ineza aka karere, ntiyigeze atinya no kwigamba ko azatanga ubufasha ku muntu wese wagerageza gukuraho bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu karere.
 
Ntibikwiye ko akarere gakomeza kubuzwa umudendezo n’uyu mutegetsi wahisemo kubaklira ubutegetsi bwe ku rwango n’amacakubiri.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *