U Rwanda ruzubahiriza amasezerano ya Washington nk’uko rwayasinye – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye inzira y’amahoro mu karere ndetse ko ruzubahiriza amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu ruherutse gushyiraho umukono i Washington DC.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 11 ukuboza 2025, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya wabereye muri Village Urugwiro.
Yagize ati: “U Rwanda rwasinye amasezerano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa, bigenze neza n’abandi bakuzuza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro.”
Perezida Kagame yasobanuye ko kuvuga ko intambara yarushijeho gufata indi ntera nyuma y’isinywa ry’amasezerano atari byo ko ahubwo no mu gihe amasezerano yasinywaga intambara yari ikomeje bigaragara ko leta ya Congo itubahiriza ibyo ihora isabwa kugira ngo inzira y’amahoro ishoboke.
Ati: “Iki kibazo duhanganye nacyo nk’igihugu, gituruka mu baturanyi; ni ikibazo gifite amateka, gifite ibintu byinshi bidasobanutse, kugirango rero bisobanuke bihe abantu umurongo w’amahoro dukeneye.”
Yakomeje agira ati: “Amahoro turayakeneye ndetse sinzi ko hari abantu bakeneye amahoro kurusha u Rwanda, twe turayifuza kandi tuzi ibura ry’amahoro kuko twabaye mu bihe byo kuyabura.”
Kuva hatangira imigambi y’amahoro, u Rwanda rwakomeje gukora ibyo rusabwa ngo amahoro arambye asagambe mu karere, nyamara kuri buri ntambwe imbogamizi nyamukuru yabaga ku ruhande rwa Congo kuko batajya bashyira mu bikorwa ibyo basinya.
Dore nk’ubu umugambi wo kohereza ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda rwarawushyigikiye, ariko umwanzi w’amahoro Tshisekedi yirukanye izo ngabo nabi cyane.
Tshisekedi yasimbuje izo ngabo izo mu muryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika (SADC) nazo zihageze zitangira gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kwica Abanye-Congo.
Aho bigeze igikwiye Tshisekedi ni ugushyirwa ku ruhande kugirango amahoro azave mu mpapuro ajye no mu bikorwa, kuko amahoro arambye ashoboka ari uko na leta ya Congo yubahirije ibyo isabwa nk’uko u Rwanda ruhora rubyubahiriza.
Ndayambaje Marc