Sendagara ‘Gen Neva’ mu gufunga imipaka umusubirizo, ubwoba afite aho bukera buratuma ahunga n’igihugu!
Ubuzima bw’amagana y’Abarundi bakeshaga amaramuko ubushabitsi bifashishije umupaka wa Gatumba uhuza igihugu cyabo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kugana ahaga nyuma y’aho umunyagitugu Ndayishimiye asazwe n’ubwoba maze agafunga uwo mupaka.
Ni nyuma y’uko Abanye-Congo bo muri AFC/M23 baturumbuye kibuno mpa amaguru uyu munyagitugu mu mujyi wa Uvira ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Baganira na kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga mu mpera z’icyumweru kirangiye, Abarundi bumvikanye batabaza basaba uwo munyagitugu gufungura uyu mupaka wa Gatumba bavuga ko ariwo bakeshaga amaramuko kuri bo n’imiryango yabo.
Ibi kandi birashimangirwa na raporo ya Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) aho igararagza ko hafi 50% by’ibicuruzwa u Burundi bwohereje hanze y’igihugu mu bihugu bya Afurika mu 2024 byose byagiye muri Congo binyuze kuri uyu mupaka wa Gatumba.
Ifungwa ry’umupaka wa Gatumba rije ryiyongera ku yindi mipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda kuva mu ntangiriro za Mutarama 2024, icyemezo kigayitse Abarundi batahwemye kunenga nabwo basaba Perezida Ndayishimiye gufungura imipaka.
Soma kandi: Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo gufunga imipaka gikomeje gushyira mu kaga Abarundi batabarika
Nyuma y’ifungwa ry’uyu mupaka wa Gatumba,ikibazo cy’igitoro cyarushijeho gukomera aho ubu litiro 1,5 yavuye ku mafaranga 10.000 ikaba igeze kuri 35.000.
Kuva Ndayishimiye yafunga imipaka yose yo ku butaka imuhuza n’u Rwanda muri Mutarama 2024, u Rwanda rucumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zahunze igihugu cyabo kubera imibereho ishaririye.
Ndayishimiye n’agatsiko ke barahaze ndetse baranabimena; mu gihe imbaga y’ Abarundi yo ishonje inashaririwe.
Biraro Erneste