10-06-2026

‘Ntamunoza’ Ntaganda Bernard mu gukorera ubuvugizi FDLR!

0

Umuhezanguni Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri n’ivangura yongeye kugaragaza ko urukundo akunda ibyihebe n’abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba w FDLR n’abahuje nawo imigambi rudatuma agoheka.
 
Yabigaragaje kuri uyu wa 14 Ukuboza 2025 muri byendagusetsa y’itangazo yacishije kuri umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube yashinzwe na Ingabire Victoire agamije gucengeza amatwara y’interahamwe n’abajenosideri.
 
Muri iryo tangazo ridafite epfo na ruguru Ntaganda yumvikana avuga ko Amerika igomba gutera intambwe maze igasaba Leta y’u Rwanda gukemura ibibazo by’impunzi ndetse no gufungura urubuga rwa politiki, aho avuga ko bidakemutse u Rwanda rudateze kugira amahoro .
 
Aya marangamutima kirimbuzi umuhezanguni Ntaganda yayatangaje nyuma y’amasaha make Perezida Kagame yongeye gusaba amahanga kutajenjekera ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abiyemeje kuyifasha bose barimo ba Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wa Congo ndetse no kureka kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Congo ababiteza bigaramiye.
 
Mu gihe amahanga yose atunga agatoki ba Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi mu bwicanyi n’ibibazo byugarije Abanye-Congo b’Abatutsi, itangazo ry’umuhezanguni Ntaganda ryo rigaragaza ko aba bagabo ari abere ibyo ashimangira avuga ko Perezida Kagame adakwiye kumvikana ashinja ibi bihugu gukorana na FDLR. 
 
Soma kandi: Ntaganda Bernard akomeje gushimangira isano-muzi afitanye na FDLR


Ese mu by’ukuri Ntaganda yabwira abantu abanyepolitiki avuga ko bari mu buhunzi uretse interahamwe n’ibigarasha bananiwe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo kubera ibyaha by’ubugome bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda?
 
Mu mwaka wa 2010, Ntaganda yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 4 n’Urukiko Rukuru aho yari yahamwe n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.
 
U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko bityo Ntaganda akwiye kumenya ko ayo manjwe ye yo gutagatifuza abanyabyaha nta mwanya ahafite na busa.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading