Amacakubiri ni wo mwuka Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR ahumeka
Musabyimana Gaspard, intagondwa y’interahamwe imaze igihe ibundabunda mu Bubiligi, yongeye gushimangira ko yanywanye n’amacakubiri mu ngirwabusesenguzi yakoze ku Nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye mu cyumweru kirangiye.
Uyu musaza wanze kuva mu matiku kandi akuze ibyo yabigaragarije mu kiganiro yakorewe ku muzindaro we rutwitsi wa YouTube asanzwe anyuzaho uburozi bugamije kuyobya Abanyarwanda.
Muri iyo ngirwakiganiro, umuhezanguni Musabyimana mu busesenguzi bwuzuye amacakubiri yavuze ko ngo “FPR-Inkotanyi ishyira Abahutu mu buyobozi bwayo nk’agakingirizo” ko ngo “batagira ijambo n’agaciro, bakoreshwa, mbese uyu muryango wubakiye ku moko”.
Nk’aho ibyo bidahagije, iyi nterahamwe yashyira hanze amazina atandukanye y’abantu agamije kubasebya no kubacamo ibice hashingiwe ku moko.
Ibi Musabyimana avuga si ubusesenguzi ahubwo ni uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri agamije gushyira mu Banyarwanda.
Ni imvugo zishingiye ku rwango, ku macakubiri no ku kwifuza gusubiza u Rwanda mu mwijima rwanyuzemo mu 1994.
Kuvuga amateshwa kw’iyi nterahamwe Musabyimana y’uko “Abanyarwanda bayobowe hashingiwe ku moko”, ni uguhakana nkana amahitamo y’igihugu yubakiye ku bumwe n’ubwiyunge, ubunyarwanda ndetse n’ubushobozi bw’umuntu aho ava hose.
Ikindi kandi iyi mburamukoro yirengagiza ni uko FPR-Inkotanyi atari “ishyaka rishingiye ku moko”, ahubwo ari umuryango w’Abanyarwanda udaheza kandi utanga amahirwe angana kuri buri wese uje uwugana.
Buri muyobozi ari mu nzego z’ubuyobozi kubera ubushobozi bwe, indangagaciro ze n’umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, hatagendewe kuri ayo moko Musabyimana ashaka kuzana mu bantu.
Izi nterahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya ko nta Munyarwanda n’umwe uzigera ugwa muri uwo mutego wabo wo kumira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenodise.
U Rwanda ruzakomeza gutera imbere umunsi ku munsi, rutitaye ku nduru n’ibinyoma by’inyangabirama nka Musabyimana zananiwe kwemera ko zatsinzwe ruhenu mu myaka 31 ubwo FPR-Inkotanyi yabohoraga u Rwanda ndetse igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukobwajana Linda