Ikihebe Rudasingwa Théogène “RedCom” asigaranye amacakubiri no gutukana, ibindi byose byaranze!
Ikihebe ruharwa akaba n’ikigarasha, Rudasingwa Théogène wamenyekanye nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe, akomeje kwitesha agaciro mu mangambure n’ikinyabupfura gicye atukana ibitutsi bya gishumba.
Rudasingwa umaze uri ku rutonde rw’ibyehe ruharwa 25 u Rwanda rushakisha, ibi yabishimangiriye mu manjwe y’ikiganiro we n’abapagasi be barimo Sixbert Musangamfura ndetse na Joseph Ngarambe baherutse gukorera ku muzindaro wa YouTube yashinze ngo umufashe kubona imibereho aho abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda.
Mu kinyabupfura gicye dore ko nta n’icyo yigeze, ikihebe Rudasingwa yakwije ibinyoma birimo kuvuga ko Perezida Kagame ko ari “umwicanyi wishe umunyagitugu Habyarimana, Perezida Ntaryamira n’abandi bose bari mu ndege ubwo yahanurwaga”.
Mu kuri guhari kuzwi ni uko indege ya Habyarimana yarashwe n’abahezanguni b’abahutu babarizwaga mu Kazu bari bafite ubwoba kandi badashaka ko asinya amasezerano y’amahoro ya Arusha dore ko mbere y’uko anapfa hari hashize igihe ikinyamakuru cya Kangura cyari kizwiho gukwirakwiza icengezamatwara ryo kwanga no kwica Abatutsi, cyanditse ko azapfa muri Werurwe mu 1994.
Uyu musaza usaziye mu nduru n’urusaku yanashimangiye kandi ko yabaswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo mu mvugo mbi avuga ko “abasirikare basanzwe bo muri RDF nyamwishi ari abahutu” kandi ko umutwe w’iki gisirikare “ni abatutsi”.
Ntabwo igisirikare cy’u Rwanda gitoranya kuko cyakira buri Munyarwanda wese ushaka kukigana ngo atange umusanzu mu kubaka u Rwanda rurangwa n’umutekano ndetse arinde n’ubusugire bwarwo.
Ibyo binashimangira kandi ko ikihebe Rudasingwa yamaze kuba ikirayi kiboze nyuma yo kwemera gukorana n’interahamwe n’ibigarasha byabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Imvugo z’ivanguramoko za Rudasingwa ntawe zatangaje dore ko no mu byaha byatumye atorongerera imahanga harimo n’icy’amacakubiri n’iterabwoba, ibyaha byatumye akatirwa imyaka 24 y’igifungo.
Ikindi gikomeye iyi mburamukoro yabeshye ko Perezida Kagame “kubera gushaka gukomeza gusahura ashaka kwigarurira ibice bya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze muri M23”. Gusa icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo no kubaho baticwa.
Aho iki kihebe Rudasingwa cyaherewe urw’amenyo ni ahantu yifashe akavuga ko “Perezida Kagame ni we mu muntu wa mbere mu mateka y’u Rwanda urya ruswa ariko agashaka kuyishyira ku bandi”.
Uretse no mu Rwanda no ku Isi yose uwo wabwira ko Perezida Kagame arya ruswa yaguseka kakahava kubera ko ibikorwa bye birivugira mu kurwanya no kuyirandura.
Mu mwaka wa 2024 U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa n’akarengane inyuma y’ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa bya Cape Verde.
Hanyuma mu karere ruguma ku mwanya wa mbere, ibyo iyo mburamukoro ivuga kuri ruswa ni ibinyoma byambaye ubusa binasekeje.
Iki kihebe gikwiye kumenya ko guhora gituka kinasiga icyasha Perezida Kagame ndetse n’ubuyobozi bwe bitazigera bibuza u Rwanda gutera imbere.
Mukobwajana Linda