04-04-2026

Umugambi wa Perezida Ndayishimiye wo gushora akarere mu ntambara si uwa none – Sinduhije wa MSD Burundi

0

Sinduhije Alexis uyobora ishyaka MSD Burundi yahishuye ko abantu batagomba kwibeshya ko kuba Perezida Ndayishimiye ahora yigamba gushora akarere kose mu ntambara ari bishya, ahubwo ko ari intego agatsiko k’aba-DD gatega u Burundi kihaye kuva kaashimuta ubutegetsi mu Burundi mu 2005.
 
Uyu munyapolitike agaragaza ko gukwiza intambara mu karere,  CNDD-FDD yabitangiye mu 2015 ubwo yameneshaga abenegihugu, amahanga agakomeza kubirenza ingohe, byose bitewe na politiki y’amacakubiri aka gatsiko kimirije imbere.

Kuba Abarundi barakwiriye imishwaro, byabaye impamvu y’uyu mugome Ndayishimiye yo kugemura ibibazo bye muri Congo abeshya ko agiye kurwanya abo yamenesheje we yise abanzi bibumbiye muri Red Tabara.
 
Nyamara ushingiye ku  ingengabitekerezo aba ba-DD bubakiyeho y’ivangura n’urwango, usanga kandi bari bagamije kwegera FDLR nk’inshuto yabo basangiye ingengabitekerezo.

Muri iki kiganiro kigaragara ku muyoboro wa YouTube wa Radio Peace FM Ijwi ry’urwaruka, Sinduhije yatanze urugero rw’uburyo Congo yabashije kugera ku mahoro mu 1998, ubwo icyo gihugu cyari cyugarijwe n’intambara ihuriyemo ibihugu 6.

Iyubahirizwa ry’amasezerano ya Lusaka yasinywe tariki ya 10 Nyakanga 1999 byashyize akadomo kuri ubwo bushyamirane.
 
Nyuma y’aho Ndayishimiye yeruye umubano w’akadasohoka na Tshisekedi, aha umuntu wese yakwibaza impamvu Tshisekedi yananiwe kumvikana n’abavandimwe be b’Abanye-Congo bo muri AFC/M23 ngo barangize ikibazo kiri hagati yabo.

Soma kandi:Aho bucyera Ndayishimiye wishoye mu ntambara y’ amoko iraza kumunangura

Kuva CNDD-FDD yagera ku butegetsi mu 2005, ibyo yari yaremeye isinya amasezerano y’Arusha byose yabiteye ishoti.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *