12-09-2026

Interahamwe zireke kugondoza Imana ngo zirasengera nyirabuja IVU

0

Abambari b’umuhezanguni Ingabire Victoire bari mu manjwe y’amasengesho yo kugondoza Imana ngo ibafashe nyirabuja afungurwe nk’aho ariyo yamutumye mu byaba by’ubugome n’amacakubiri adasiba kwigaraguramo.

Nk’urugero, interahamwe zishyigikiye uyu mugore w’inkunguzi bucya ngo Noheli ibe zari zasizoye ngo zirasengera nyirabuja ngo afungurwe.

Ni ikinamico yari irimo umumotsi w’izi nterahamwe Musabyimana Gaspard, n’umujenosoderi mugenzi we Bahunga Justin.

Aba bombi bari muri wa mujyo wabo basanganywe wo kweza Ingabire babeshya ko “afungiwe ubusa”.

Kuwa 19 Kamena 2025, umuhezanguni Ingabire nibwo yongeye gutabwa muri yombi kubera ibyaha by’iterabwoba no gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyaha afatanyijemo n’abambari be bahuriye mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka Dalfa-Umurinzi/FDU-Inkingi.

Uyu mugore yaranzwe iteka no guhora akingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiyemeje gusubukura Jenoside yakowe Abatutsi no kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda aho.

Nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu ubundi agafungurwa atarangije igihano cy’imyaka 15 yari yarahawe n’urukiko kubera ibyaha by’amacakubiri n’ibindi bifitanye isano no gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda, Ingabire ntiyahwemye kugaragaza ko atigeze ahinduka kabone n’ubwo yari yiyemeje kuba umurage mwiza.

Ku rundi ruhande, urukiko Rukuru ruherutse kwanga kumukuraho ubusembwa; ibintu bishimangira ko mu bushishozi bw’ubucamanza akiri umunyabyaha ukwiye kwibera muri gereza.

Yaba izi nyangabirama z’umuhezanguni Ingabire, yaba n’abandi bose bahuje imyumvire nawe, bakwiye kumenya ko nta gitutu kibaho kizamukuraho ibyaha bye.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading