Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR asoje umwaka mu bujajwa no kwinyuramo!
Musabyimana Gaspard, interahamwe kabombo akaba n’umumotsi wa FDU-Inkingi – agatsiko gahuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, akomeje gushimangira ko we n’izindi nterahamwe batunzwe no gucuruza ibinyoma n’ubujajwa.
Ni nyuma y’uko uyu musaza usaje wandavura yihandangaje akavuga ko “Amasezerano y’amahoro ya Washington adafatika ntacyo azahindura”.
Ni mu gihe nyamara uyu muhezanguni we na bagenzi be basanzwe bavuga ko ngo “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize igitutu gikomeye ku Rwanda kandi ko ibyasinyiwe i Washington byari bigiye kubahirizwa burundu.”
Ukwo kwinyuraguramo kwa Musabyimana kwabereye ku muzindaro rutwitsi asanzwe anyuzaho ibinyoma byuzuye urwango ku Rwanda.
Mu by’ukuri uko kwinyuraguramo kw’uyu musaza usaziye ubusa ni ikimenyetso kigaragara cy’uko ibinyoma bitajya bihagarara ku murongo umwe kandi ko iyo umuntu yubakiye ku ingengabitekerezo ya Jenoside , amacakubiri, urwango no ku gusebanya, agera aho agatangira kwivuguruza ku mugaragaro akiyambika ubusa bitewe n’uko n’ubusanzwe nta kuri aba agira.
Iyo kandi ni imikorere y’interahamwe n’ibigarasha aho usanga iyo ikinyoma kimwe gitangiye kubasazana, bahita bayobya uburimi bakinyuraguramo bashaka ikindi.
Kuri izi mburamukoro icy’ingenzi kuri bo ni ugukomeza gusakuza cyane ngo basebye u Rwanda, n’ubwo byabasaba kurya iminwa no kwivuguruza ibyo baba baragiye bavuga.
Musabyimana akwiye kumenya ko buri Munyarwanda ndetse n’umunyamahanga urebera mu ndorerwamo y’ukuri atitaye ku manjwe ye bityo akaba acurangira abahetsi.
Mukobwajana Linda