Ubutindi, ubunyagasozi no kwiyemeza amuki nta mizinga – ibyaranze Sendagara “Gen Neva” muri 2025
2025 yabaye umwaka wahamije ubugome n’ubunyagasozi bya Ndayishimiye Evariste, umunyagitugu utabyina ngo ashinge utegeka u Burundi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bikorwa by’ubugwari byaranze uyu gashozantambara muri uyu mwaka ugeze ku musozo.
Ni umwaka uyu munyagitugu yashyize imbaraga mu guhembera urwangano k’u Rwanda no kugambirira kurushozaho intambara aho by’umwihariko muri Werurwe yikomanze mu gatuza ko azarutera anyuze mu Kirundo maze agakuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Muri uwo mwaka kandi Ndayishimiye yeruye imikoranire n’abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’ibigarasha byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aho abo bose bapangiraga hamwe guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Ndayishimiye n’ibyihebe by’iyo mitwe imikoranire yageze ku rundi rwego aho bose bahurijwe hamwe nk’abacanshuro na Tshsisekedi utegeka Congo maze abaha ikiraka cyo kumufasha kwikiza abavandimwe be bo mu bwoko bw’Abatutsi bitwaje kurwanya impuzamashyaka ya AFC/M23 isanzwe iharanira uburenganzira bw’abo baturage Tshisekedi akandamiza.
Ni muri urwo rwego kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza kw’uyu mwaka Ndayishimiye yari amaze kohereza muri Congo abasirikare hamwe n’imbonerakure bose hamwe barenga ibihumbi 20, gusa abenshi muri bo bamaze kuhasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri n’ingabo za M23.
Uyu mutegetsi kandi yamaze amezi menshi arunda abasirikare benshi muri Kivu y’Epfo agamije gukumira AFC/M23 ngo itahagera, umugambi wamupfubanye ahubwo akahatakariza ingabo ziruta izo yatakaje ikindi gihe.
2025 izaba urwibutso rubi ku banye-Congo ba Kivu y’Epfo by’umwihariko abo mu Minembwe n’inkengero zaho bo mu bwoko bw’Abatutsi ko ariho umugome Ndayishimiye yagerageje kubafungira ibiribwa, imiti n’ibindi bya nkenerwa agamije kwihutisha umugambi wa Jenoside ahuriyeho na sebuja Tshisekedi.
Ku miryango myinshi y’Abarundi, 2025 ni umwaka umunyagitugu Ndayishimiye yarushijeho kwangiza abana babo abapakiramo ingengabitekerezo y’urwango yimakajwe n’ishyaka rye rya CNDD-FDD, aho atarebera izuba n’ibibondo byose mu rwego rwo guha ingufu ‘Imbonerakure’ zirangwa n’amatwara asa neza neza n’ay’interahamwe zo mu Rwanda mu 1994.
Uyu mwaka kandi u Burundi bwagumye guherekeza ibindi bihugu byose ku Isi mu bukene, ibintu birushaho kuba bibi cyane imbere mu gihugu dore ko kugeza magingo abaturage bugarijwe n’icyorezo cya Cholera giterwa n’umwanda aho abenshi bakomeje kuhasiga ubuzima.
Tariki 10 Ukuboza 2025, Perezida Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka (Gatumba na Vugizo) ihuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ruhande rwa Uvira.
Ni icyemezo yafashe azi neza ko ariyo mipaka yonyine isigaye Abarundi bakoresha mu bushabitsi bashakisha amaramuko nyuma y’aho abatanyirije n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda muri Mutarama 2024.
Uyu mutegetsi kandi asoze umwaka agishinja u Rwanda ibibazo uruhuri yateje igihugu cye aho ayobya uburari abeshya abaturage be ko azatera u Rwanda; ibintu nawe azi neza ko adashobora gukora kuko atamenya inkuba imwanuye mu mwanya nk’uwo guhumbya.
Abategetsi nka Ndayishimiye bakwiye gusiga iyi migirire ya gitindi muri 2025 cyane ko idahesha agaciro ibihugu byabo, akarere ndetse n’Afurika muri rusange.
Biraro Erneste