13-09-2026

Kiliziya Gaturika yamaganye uburyarya bwitwikiriye amasengesho bwa Perezida Ndayishimiye

0

Padiri Nibizi Dieudonné yaneguriye umuzimu mu ndaro maze agaragaza uburyo ubuzima bw’Abarundi burushaho kugana mu manga kubera ubuyobozi bubi bafite buhora buyobya uburari mu nsengero no mu biterane bya hato na hato byitirirwa ko bigamije ineza y’igihugu.

Uyu mupadiri yabivugiye mu misa yo gushimira Imana yari yitabiriwe n’abarimo Perezida Ndayishimiye, yabereye muri Cathédrale Regina Mundi kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025.

Padiri Nibizi yagize ati:”Kumenya Imana si ibitekerezo, si amagambo, si ibirori.Kuba twarashyize Imana imbere twiyemeje byinshi. Turasabwa kubiharanira kugira ngo bigaragare mu buzima bwacu”

Yunzemo ati:”Icyo gihugu twumvise cyiza; igihugu cy’imigezi, igihugu cy’amata n’ubuki kimeze gite”.

Byumvikane ko mu by’ukuri Abarundi barambiwe za mvugo za kirogorogo Ndayishimiye wirirwa abeshya ko u Burundi ari ‘Edeni’.

Aha uyu mupadiri yagize ati: “Mwebwe mufite ijambo, mwebwe mutwicaye imbere, mwebwe muri mu nzego, ahubwo muzatubwire twebwe rubanda rugufi icyo igihugu cyifashije bivuze? Mutubwire icyo tubategerejeho.”

Padiri Nibizi yateguje uyu munyagitugu ko we n’agatsiko bafatanyije bakwiye guhindura imyitwarire mu maguru mashya aho ashimangira intero n’inyikirizo by’Abarundi bahora binubira ubuzima bushaririye babayemo kuva iyi CNDD-FDD yanyuruza u Burundi.

Atariye indimi kandi, Padiri Nibizi yahamirije abakirisitu bari aho ko abitwa abayobozi babo ari ibisambo bikomeye cyane byaje kunyunyuza imitsi y’Abarundi icyo we yise ‘Konka igihugu’.

Ikibabaje kurusha ibindi, ni uburyo Rwabuzisoni Ndayishimiye ananirwa kumva impanuro ahabwa n’abaturage be nyamara akarenga agakomeza kuyobya uburari ashakira ibibazo aho bitari agamije kwanduranya n’abaturanyi.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading