13-04-2026

Ubwicanyi bwibasira Abatutsi muri Congo ni nk’inkorora, Muyaya ntabwo ashobora kubuhishira!

0

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, aherutse kugaragara avanga amasaka n’amasakaramentu aho mu buryarya n’ubugome bwinshi yumvikanishaga ko ivangura n’itoteza Leta ye ikorera abaturage bayo b’Abatutsi “bituruka k’u Rwanda”.

Niba ibikorwa byo kwibasira abanye-Congo b’Abatutsi koko bituruka k’u Rwanda, Muyaya yari akwiye gusobanura niba mu by’ukuri abantu nka General Ekenge, Justin Bitakwira, Muhindo Nzangi, Willy Mishiki, Constant Mutamba, Kalonji, Mubenga, Nyamabo, Jean-Pierre Bemba, ndetse n’abarwanyi b’abawazalendo ari Abanyarwanda.

Ni ibintu adashobora gusobanura kuko ukuri kuzwi ni uko abo bose bakorera Leta ya Congo mu gukwirakwiza imbwirwaruhame zibiba urwango rwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

Leta ya Congo ihora iteka ishinja u Rwanda ibibi ikorera abanye-Congo, ibi ikaba ibikora mu rwego rwo guhisha ko yananiwe gukorera abaturage bayo ibyo bayitegerejeho, gusa aya ni amayeri ahora iteka afata ubusa kuko ukuri kurivugira ubwako.

Mbere ya byose si u Rwanda rwagabye ibitero by’utudege tutagira abapilote ngo rwice Abanyamulenge ndetse n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi bo mu Minembwe ndetse na Masisi, ubu ni ubwicanyi bweruye bwakozwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Muyaya azi neza ubu bwicanyi ndetse n’ababukoze ko bashyigikiwe n’ubutegetsi avugira bwa Tshisekedi, bamwe muri abo bicanyi bibasira Abanye-Congo b’abatutsi ubu babarizwa mu mahanga harimo na leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abandi bagira uruhare muri ubwo bwicanyi ni Interahamwe n’abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse umugambi wawo ukaba ari uwo gukomeza kudurumbanya amahoro mu karere by’umwihariko bakibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uku kwibasirwa kw’abanye-Congo b’Abatutsi kwatangiye kera na mbere yuko Perezida Kagame atangira kuyobora u Rwanda, ni ibikorwa byatangiye mu myaka y’1960, ndetse icyo gihe imvugo zigamije kwibasira Abatutsi zaragiraga ziti: “Bote Barudiye Kwabo” bisobanuye ngo “bose basure iwabo”.

By’umwihariko i Kirotshe honyine, Abanye-Congo b’Abatutsi bishwe n’aba Mai-Mai kandi bari bashyigikiwe n’igisirikare cya Congo, ubu bwicanyi ndetse n’ubundi bwinshi bufitiwe ibimenyetso bihagije kandi ntaho bihuriye n’impamvu zaba zituruka hanze ya Congo nk’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi budahwema kubibeshya.
 
Muri iki gihe usanga biciye mu itangazamakuru Leta mpotozi ya Tshisekedi ikoresha imvugo zo kubeshya ko ngo abagize umutwe wa M23 ari abanyamahanga b’Abanyarwanda, ikabyuririraho ikoresha imvugo zigamije kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Imvugo zihembera urwango zikwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi zirengagiza nkana imizi y’ibibazo bikomeza kwirengagizwa mu nzira zose zigamije gucyemura ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyamara haramutse hitawe ku mvo n’imvano y’ibibazo nta kabuza hagaragara amasezerano atandukanye yagiye yirengagizwa ndetse n’impamvu nyakuri yatumye Abanye-Congo bagize umutwe wa AFC/M23 biyemeza kubohora igihugu cyabo.

Mu mugambi mubisha wo kutamagana imbwirwaruhame zihembera urwango ahubwo leta ya Kinshasa igahitamo gutwerera u Rwanda ibibazo yateje, Minisitiri Muyaya akomeje gushyigikira ku buryo bweruye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse birimo gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Amahoro yifuzwa muri Congo ntateze kugerwaho biciye mu icengezamatwara ndetse no gutwerera abandi ibibazo bo ubwabo bateje banirengagiza ukuri kw’amateka y’igihugu cyabo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *