Ingegera Michael Mupende ntawe ikwiye gukomeza kurangaza!
Ikigarasha Michael Mupende akomeje kwiha amenyo y’abasetsi avanga amasaka n’amasakaramentu ngo arasesengura politike y’ibiyaga bigari mu gihe nyamara azi ikintu kimwe gusa; ubujura!
Iki gisahiranda kimaze igihe kibundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda, 6 Mutarama 2026 cyagaragaye ku muzindaro wacyo wa YouTube gishinja ubuyobozi bw’u Rwanda “kudurumbanya Congo”.
Ni imvugo ikigarasha Mupende yakoreshaga nk’umuvuno wo guhakirizwa ku butegetsi bwa Congo dore ko nabwo bushyize ingufu mu gukoresha injiji nkawe mu kuyobya uburari ku bibazo buteza.
Iki gisambo cy’ingufu gihora cyiyahuza amagambo gikwiye ahubwo gusobanura ukuntu na magingo aya ari umujura uzwiho ko yibye amadolari ibihumbi 18 yari agenewe gutunga abasirikare maze akayakubita ku mufuka agatorongerera muri Amerika.
Ikindi nuko abamuzi kuva kera banabanye mu ngabo za RPA-Inkotanyi bemeza ko ubugwari bwe ndetse n’ubusambo ndengakamere ari byo bihora bimuvugisha amangambure ngo arebe ko yakwibonera amaramuko dore ko ashariwe n’ubuzima hariya muri Amerika.
Soma kandi: Ikigwari Mupende mu bundi butiriganya bugamije guha ishingiro amanjwe ahozamu kanwa yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda
Igisahiranda Mupende akwiye kumenya ko ingirwa-busesenguzi ze nta muntu uzitayeho dore ko bamaze kumenya ko avugishwa n’inda ye nini yamunaniye.
Ndayambaje Marc