Nyuma yo kubona bagize amahirwe yo kongera gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Burundi bakiri bazima, abasirikare b’Abarundi bahitamo gufata umwanzuro bazi neza ko ushobora no kubagiraho ingaruka mbi wo gutoroka igisirikare.
Kugeza magingo aya habarurwa abarenga 500 bamaze gutorokera mu bice bitandukanye haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Bamwe muri abo bacakara ba Ndayishimiye n’agatsiko ke bagiye batorokera ahari hagenwe n’ubuyobozi bwabo ngo bahakirirwe ubwo bari bamaze kwirukanwa nk’imbwa na AFC/M23 mu mujyi wa Uvira n’inkengero zawo.
Abandi bahimbye amayeri yo gusaba impushya bavuga ko bagiye kuramutsa imiryango yabo ariko ntibagaruka ndetse bake muri bo bari bafite ibyangombwa (pasiporo) bo bahungira mu bihugu by’amahanga.
Ibi byose babikoze bagamije gukiza amagarara dore ko imitima yabo yari imaze igihe yaratashywe n’ubwoba ndetse n’ihungabana kubera ibyo bahuye nabyo mu ntambara sebuja Ndayishimiye yabashoyemo ku ngufu.
Soma kandi: Ihahamuka, imirambo ishangukira hirya no hino ku misozi – Abarundi bari guhura n’uruva gusenya muri Congo!
Nta minsi kandi irashira humvikanye andi makuru y’abasirikare barenga igihumbi Ndayishimiye n’ubuyobozi bw’igisirikare batazi irengero ryabo, abandi amagana bakomeje kwangara hirya no hino ku isi ndetse bamwe muri bo bari mu kazi k’ikiyede (aide-maçon)mu bihugu by’Abarabu.
Ku rundi ruhande, umunyagitugu Ndayishimiye umutima nturi mu gitereko kuba igisirikare yari yarabohoje ngo agishakishemo indonke byaba mu buryo bwiza ndetse n’ububi gikomeje gusenyuka umusubirizo.
K’ubw’iyo mpamvu, akimara kubwirwa iyo nkuru y’incamugongo, yaciye igikuba mu gisirikare aho yatanze amabwiriza y’uko hatangwatangwa hirya no hino abo basirikare batorotse bakagarurwa mu kazi byihutirwa.
Biraro Erneste

