14-04-2026

Umujenosideri Chaste Gahunde n’ihabara rye Nadine Kasinge baririwe ntibaraye!

0

Umujenosideri Gahunde Chaste umaze kubaka izina mu kuvuga amahomvu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda na Nadine Kasinge, indaya y’abajenosideri bose aho bava bakagera, mu gihe gikwiriye bazisanga imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Aba bombi muri iyi minsi barasizoye mu gukwiza ibihuha byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ari nako babiba amacakubiri agamije gucamo ibice mu Banyarwanda bashingiwe ku moko yabo.

Dore nk’ubu aba banyabyaha ruharwa kuri uyu wa 13 Mutarama 2026 bagaragaye ku muzindaro wa YouTube w’umujenosideri Gahunde maze umwe agatera undi akicyiriza indirimbo igamije guca igikuba uko Leta zunze Ubumwe za Amerika “zizafunga Perezida Kagame kubera intambara yo Congo”.

Igitangaje ni uburyo n’abo ubwabo biyemerera ko intambara ari iya Congo, aho babera injiji akaba ari uburyo batabasha gusobanura uburyo Perezida wiyemeje gutanga umusanzu mu gushakira umuti iyo ntambara yafungwa!

Ni mu gihe ku rundi ruhande na Amerika bazana muri ayo manjwe ishima umusanzu Perezida Kagame atanga mu gushaka mu kubonera umuti urambye iyo ntambara.

Ahubwo aba banyabyaha birengagiza ko ibabazo bafite mu bihugu bihishemo bitararangira kuko bombi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi; nka Gahunde agomba kuryozwa uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho Kasinge akaryozwa guhakana no gupfobya Jenoside ndetse no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, FLN na RUD-Urunana.

Mu gihe gikwiriye u Bufaransa Gahunde yihishemo buzamuhambiriza bumwihereze mu Rwanda, mu gihe Canada icumbikiye Kasinge nayo itazakomeza kumudebekera.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *