Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi aramagana ibyemezo by’amaburakindi Ndayishimiye ari gufata
Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi aramagana ibyemezo by’amaburakindi Ndayishimiye ari gufata
Bamvuginyumvira Frédéric wabaye Visi Perezida w’u Burundi hagati y’umwaka wa 1998 n’uwa 2001 yanenze ibyemezo bihutiweho Ndayishimiye Evariste utegeka icyo gihugu ari gufata muri iki gihe ari gukubitwa nk’iz’akabwana mu ntambara y’Abanye-Congo yagiye kwivangamo.
Kimwe muri ibyo byemezo ni icyo ukubuza Abarundi kwambuka imipaka bajya muri Congo aho ubigerageje ahita araswa akicwa.
K’ubwa Bamvuginyumvira, ntiyiyumvisha uburyo Rwabuzisoni Ndayishimiye afata icyemezo nk’iki cya kinyamaswa mu gihe azi neza ko nta wundi muntu ukoresha iyo mipaka uretse ingabo ze ajyana gucuruza, nyamara kandi AFC/M23 yamara kuzicanaho umuriro zikayabangira ingata zigaruka mu gihugu.
Uyu munyepolitike aherutse kubwira kimwe mu bitangazamakuru by’I Burundi ati:”Hari imvugo wumva ko ari iy’iterabwoba. None se umuntu wese wahunga avuye muri Congo, wahita umwita umwanzi?Uramutse usanze ari umurundi cyangwa abasirikare b’u Burundi barimo barataha? Nabo baba ari abanzi kandi bari bageramiwe maze bakigira inama yo guhungira iwabo?”
Yakomeje agira ati :”Ni gute wafunga imipaka kandi uzi neza ko igihugu cyawe kirimo kurwana hakurya y’imipaka? Bazaca he kandi wafunze imipaka?”
Soma kandi: Burundi: Sendagara “Gen Neva” utacyizera igisirikare cy’igihugu yashinze icye bwite!
Aba basirikare ntibakwiye gutungurwa n’iki cyemezo cya Ndayishimiye, umuntu bazi ko babaza intica ntikize y’imishahara yabo akabahemba kubafunga, kubategeka kuzenguruka igihugu n’amaguru cyangwa bareba nabi bakamburwa ubuzima.
Inkuru yamaze kuba kimomo hirya no hino mu Burundi ndetse no mu karere ko abasirikare bakomeje gutoroka akazi ari benshi kubera ubunyamaswa bwa Ndayishimiye.
Umubano wa Ndayishimiye n’igisirikare cye watangiye kuzamba mu 2023 ubwo yafataga icyemezo cyo kubohereza kurwana intambara bemeza ko itabafitiye akamaro, intambara ibanduriza izina cyane ko bategekwa gukorana n’itsinda rigizwe n’amabandi ya FARDC-Wazalendo ndetse na ba rukarabankaba ba FDLR basize bahekuye u Rwanda mu 1994.
Icyemezo cyo gufunga imipaka ntigishyira mu kaga izi ntabwa z’Abasirikare gusa dore ko na rubanda rugufi rw’Abarundi rukomeje kuririra mu myotsi.
Biraro Erneste