08-04-2026

Ikihebe “Padiri” Nahimana mu bundi butekamutwe!

0

Ku muzindaro rutwitsi w’agatsiko k’umutekamutwe akaba n’ikihebe Nahimana Thomas wirukanywe mu gipadiri kubera amacakubiri no gukunda ingutiya, humvikanye indi kinamico igamije ubutekamutwe bwo kongera gucucura abantu utwabo.
 
Ni mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno cyatambutse kuri iki Cyumweru ku itariki ya 18 Mutarama 2026, aho Nahimana yatangije ikindi kiryabarezi cyiswe Rwandan Opposition Coalition (ROC) kigizwe n’abo yita “abanyapolitiki ba opozisiyo bagera ku 100”.

Gusa abasesenguzi bahuriza ku kwemeza ko ayo ari andi mayeri yo gutekera umutwe indindagire z’Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo Nahimana abarye utwabo.
 
Mbere na mbere icyagaragaye nuko abantu mbarwa bakurikiye icyo kiganiro cy’aka gatsiko baguye mu kantu ubwo kavugaga ko ngo bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite mu mwaka w’2029.

Ni mu gihe nyamara nta gahunda ifatika y’ibikorwa aka gatsiko  kavuga ko kazageza ku Banyarwanda, ibi ubwabyo bisenya ku buryo budashidikanywaho umugambi bafite wo guhora barindagiza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo babarye utwabo.
 
Ikihebe Nahimana gikwiye kuzirikana ko ibi byose kirimo kwigira byo guhora giteka imitwe umunsi ku wundi ari ukwiharurira inzira izamuha iherezo ribi kuko n’ubundi ari ikivume byahamye.

Ibyo kandi bishimangirwa n’umuburo Perezida Kagame yamuhaye mu mwaka wa 2020, agira ati: “buriya nawe [Nahimana] ntibizagutangaze umunsi nawe tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina, (…) azisanga atazi uko yageze hano”  
 
Si ubwa mbere agatsiko k’ikihebe Nahimana kumvikanye gakora ubutekamutwe, gusa buri gihe buramupfubana kuko birangira bumushyize hanze.
Nk’urugero, mu matora yo mu mwaka w’2017 yari yabeshye ko aziyamamaza ahabwa amafaranga ayakubita ku mufuka.

Uyu mutekamutwe kandi yigeze no kwadukana ikinyoma cy’uko atanga impapuro z’inzira (passports) ku bo yita impunzi z’Abanyarwanda, aha naho babonye ko ari igisambo cy’ingufu gusa.

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ubutubuzi bw’iyi ngirwa-mupadiri, byongeye kandi banyuzwe n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, kubw’ibyo rero Nahimana akwiye kuzirikana ko ibuye rigaragaye riba ritacyishe isuka.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *