28-06-2026

U Rwanda rwibohoye ubukoloni bw’Abanyaburayi, abari kwigaragambiriza mu Bubiligi kubera Ingabire Victoire mukwiye gushinyikwa!

0

Abambari mbarwa ba Jambo ASBL, agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri, interahamwe, interamwete zihishe i Burayi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, bifashe bajya gusakuriza imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi basaba ko Ingabire Victoire afungurwa.

Nk’uko bisanzwe izo mburamukoro zateguye iyo myigaragambyo zitwaje ikinyoma cy’uko uyu muhezanguni “yarenganyijwe na Leta y’u Rwanda kubera ko atavuga rumwe nayo” kandi ko ari “umwere”.

Ibyo byose ni ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko ubucamanza bw’u Rwanda butarenganya kandi bugendera ku mategeko abugenga.

Ikindi kandi izi nterahamwe n’ibigarasha birengagiza nkana ni uko IVU atari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kandi atari ishusho ya demokarasi nk’uko birirwa babirimba ngo babyumvishe abantu.

Ingabire ni umuhezanguni w’umugome wahamijwe ibyaha n’ubutabera birimo gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda abinyujije mu rugomo, ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma agatakamba asaba imbabazi Perezida wa repubulika, imbabazi yahawe gusa nyuma yo kuzihabwa iyo nkunguzi ntiyahindutse.

Ivu yakomeje ibikorwa bye bibi aribyo byaje kongera gutuma yisanga muri gereza tariki ya 19 Kamena 2025. Rero izi nterahamwe zikwiye kumenya ko imyigaragambyo yazo nta bubasha ifite bwo guhindura ibyemezo by’inkiko z’u Rwanda.

Abo bazungu bahora baririra ngo bafunguze nyirabuja ntibategeka amategeko y’u Rwanda habe namba.

U Rwanda ni igihugu kigenga, gifite amategeko n’ubutabera bunoze ndetse rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading