Perezida Ndayishimiye ahangayikishijwe n’uko hari uwamukura ku mikeke n’ikiyeri
Mu mvugo ishimangira ubunyagasozi, Perezida Ndayishimiye yumvikanye mu mvugo igaragaza ko kimwe mu bimutera ishema ryo kuba ari Umukuru w’Igihugu ari uko abasha kurya no kwinywera inzoga ashaka.
Mu birori biherutse kubera kuri Hotel Club du Lac Tanganyika, uyu mugabo usanzwe yarabaye imbata y’ibiryo n’inzoga, yakoresheje umwanya yahawe nk’umushyitsi mukuru maze yifatira ku gahanga abantu bashaka kumubuza inyugu akura mu kuba ari Perezida.
Hari aho yagize ati:”Murya ibyo kurya byo muri iki gihugu, munywa amazi yo muri iki gihugu, muryama muri iki gihugu none ngo murashaka kuyobora iki gihugu? Murashaka kucyikorera ku mutwe?”
Izi ncyuro za Ndayishimiye zongeye kwerekana ko uyu mutegetsi akunda ibiryo kurusha Ngunda, cyane ko aho bari bari bateranijwe no kurebera hamwe uburyo igihugu cyakwivana mu bibazo kirimo.
Soma kandi: Akaga Abarundi bahanganye nako ku ngoma ya CNDD-FDD karuta kure ako bahanganye nako mu gihe cy’ubukoloni!
Mu myaka itanu amaze ku butegetsi, Ndayishimiye yagiye arangwa no kwigamba ku baturage yasonjesheje abaratira ko yahunitse ibigenga by’ibiribwa, ko afite za hegitari nyinshi ahinga, ko yoroye amatungo y’ubwoko bwose.
Ni mu gihe kandi Abarundi batakamba kubera ubukene bubugarije bitewe n’imiyoborere mibi ya CNDD na Ndayishimiye bimakaje ruswa, akarengane, n’ibindi.
Iki gifu cya Ndayishimiye kizuzura ryari ngo asagurire abaturage be?
Biraro Erneste