Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF ni ndakumirwa, urusaku rw’abambari ba Sematama na Sendagara ntiruzabuza impala gucuranga!
Kuva aho Leta y’u Rwanda itangaje ko yongeye gutanga kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Francophonie uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Abanye-Congo n’Abarundi bashyushye mu mitwe.
Gutangazwa kwa kandidatire ya Mushikiwabo bizakorwa ku mugaragaro mu Ugushyingo uyu mwaka; izaba ari manda ye ya gatatu nyuma y’izindi ebyiri yayoboyemo neza uyu muryango mpuzamahanga akawugeza ku ntambwe zishimishije.
Gusa ishyari n’ubugome bwuzuye imitima y’Abanye-Congo ndetse n’Abarundi bakoreshwa n’ubutegetsi bw’ibihugu byabo bukomeje gutuma bavuga amangambure agaragaza ko ikibiri inyuma ari ishyari bafitiye u Rwanda kuko rudahwema kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga.
Ni mu gihe ibihugu byabo bikomeje kugana mu manga kubera imiyoborere mibi.
Icya mbere nuko gusakuza bavuga ko iyo kandidatire nitangwa ibihugu byabo bizahita biva muri uwo muryango, ntacyo uwo muryango uzahomba ahubwo ni ibihugu byabo bizahomba byinshi nibihubukira icyo cyemezo kigayitse.
Ishyari ry’Abanye-Congo ndetse n’Abarundi batamikwa n’ubutegetsi bw’ibihugu byabo amagambo yo gutuka u Rwanda ntiriteze n’umunsi wa rimwe kubuza u Rwanda gukataza mu ruhando mpuzamahanga kuko rubikesha imikorere myiza ishingiye ku miyoborere myiza itajegajega, ari nayo ituma rwesa imihigo ikomeye muri dipolomasi.
Icya Kabiri Abanye-Congo ndetse n’Abarundi bakwiye kwitaho kurusha ibindi ni ukureba impamvu ibihugu byabo bihora inyuma nk’imirizo aho guhora bashaka kujora intambwe nziza u Rwanda rwateye.
Impamvu ya mbere bakwiye gutaho umwanya kurusha ibindi ni ukuba ibihugu byabo bidatanga imisanzu uko bikwiye muri uwo muryango wa Francophonie, urugero nka Congo imaze imyaka myinshi itishyura imisanzu ku buryo ubu irimo arenga miliyoni 30 z’ama-euro, byongeye kandi ibyo bihugu ntibyubahiriza amahame uwo muryango ugenderaho.
Abanzi b’u Rwanda bakwiye kumenya ko imiryango mpuzamahanga itagendera ku marangamutima ahubwo igendera ku mahame ngenderwaho, ibihugu bigatanga imisanzu yabyo hakanakurikizwa amategeko, ndetse ibihugu bitabyubahirije bigerwaho n’ingaruka.
Induru ivuzwa n’Abanye-Congo n’Abarundi ni uguta inyuma ya Huye, guharanira ijabo mu ruhando mpuzamahanga birakorerwa bikanishyurirwa, kubw’ibyo urusaku rw’ibihugu nka Congo n’u Burundi byiha kwamagana kandidatire ya Mushikiwabo nta kintu bizafata, birishuka cyane.
Ndayambaje Marc