27-06-2026

Ukuri kuryana kuri Ingabire Victoire interahamwe zimuramya zidashaka kumva – AMASHUSHO

0

Tariki ya 16 Mutarama 2010 Abanyarwanda baguye mu kantu nyuma yo kumva Ingabire ateza ubwega ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yavugaga ko hakwiye no kubaho urwibutso rw’abazize “itsembatsemba ryakorewe Abahutu”.

Ingabire Victoire apfobya jenoside yakorewe abatutsi ku rwibutso rwa Gisozi

Iyi mvugo yumvikanisha ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” umuhezanguni Ingabire yayikoresheje ubwo yari akigera mu Rwanda aho yari yoherejwe n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi ngo azihagararire mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Hirya y’ayo magambo hagaragaye n’ibindi bimenyetso bikomeye ko uyu muhezanguni yakoranaga bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda – ibintu byatumye ahita afungwa aho by’umwihariko yari akurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugumura abaturage no gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Mu kuyobya uburari ku buhezanguni bwa Ingabire magingo ya uri muri gereza nyuma yo gutesha agaciro imbabazi yasabye kandi agahabwa n’Umukuru w’Igihugu mu 2018, maze agusubiramo biriya byaha, ubu Interahamwe zirangajwe imbere na Justin Bahunga zadukanye imvugo isekeje ko Leta y’u Rwanda “yagerageje kugura” iyi nkunguzi y’umugore!

Umuntu ahita yibaza uburyo Leta nzima yari “kugura” umuntu ushaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside n’andi makuba iyi Leta yarwanyije ubwo yahagarikaga Jenoside ndetse ikabohora u Rwanda irukuye mu maboko y’izi nyangabirama.

Interahamwe za FDU-Inkingi ndetse n’utundi dutsiko twiyemeje kubeshwaho no guhora dukwiza ibinyoma kuri Ingabire turarushywa n’ubusa, Ingabire waboi azakanirwa urumukwiye kimwe nk’undi munyabyaha wese uziha kurenga ku mategeko.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading