25-05-2026

Icyoba ni cyose ku muhezanguni Charles Onana n’interahamwe zimuramya!

0

Charles Onana – umuhezanguni w’Umunya-Cameroon inkiko z’u Bufaransa ziherutse guhamya icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari guhinda umushyitsi aho yiyemerera ko ashobora kongera kugezwa imbere y’ubutabera n’ubundi kubera icyo cyaha.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, uyu muhezanguni yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bwuzuye ubwoba, intero yahise yikirizwa n’interahamwe zisanzwe zimuramya.

Muri ubwo butumwa Onana uterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, Interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, yavuze ko gusubizwa mu nkiko byihishwe inyuma n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Soma kandi: Bidatunguranye Charles Onana yahamwe n’icyaha cyo guhakana Jenosideyakorewe Abatutsi, interahamwe n’abambari ba Tshisekedi babura aho bihisha!

Uko byagenda kose, Interahamwe n’abajenosideri babe bitegura kongera kurira kuko ukuri kwatsinze umuhezanguni Onana mu mpera za 2024 ntaho kwagiye.

No kuri iyi ncuro azongera atsindwe kuko ukuri iteka ni ko gutsinda.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading