10-06-2026

Ingirwa-muhanuzi Ezechiel Rukundo akomeje kurenga umurongo utukura!

0

Hari akagabo k’amafuti gafite umutwe urimo ubusa kitwa Rukundo Ezechiel kiyita “umukozi w’Imana” kasizoye mu gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda kavanga amasaka n’amasakaramentu ku ntambara y’Abanye-Congo.

Aka kagabo kamaze iminsi kabuyera muri Uganda aho gatunzwe n’udufaranga tw’umuvumo Interahamwe zigahonga ngo gakwize amatwara yazo gakoresheje umuzindaro wako wa YouTube.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya ya 22 Mutarama 2026, iyi ngirwa-muhanuzi noneho yumvikanye yarenze umurongo utukura yumvikanisha ko u Rwanda “ruri kwica Abanyamulenge” muri Uvira.

Soma kandi: Ibyo wishoyemo byihorere inzira zikigendwa – Umuburo ku ngirwa-muhanuzi Ezechiel udashobora no kwiyoza amenyo

Ni mu gihe nyamara abo Banye-Congo bicwa na Leta ya Tshisekedi ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingabo z’u Burundi dore ko badasiba no kubyigamba.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Leta ya Tshisekedi n’abo bafatanya muri buriya bwicanyi bamaze igihe bagaba ku Banyamulenge ibitero by’utugede tutagira abapilote (drones), ibitero byishe benshi ndetse bikomeretsa abanda.
 
Si ibyo gusa kuko iyo leta ni nayo yahanuye ku manywa y’ihangu indege yari itwaye imiti ndetse n’ibindi bikoresho byari bigenewe Abanyamulenge bo mu Minembwe.

Ibi byose bivuguruza amatakaragasi y’aka kagabo kiyemeje kubaho ubuzima bugayitse bwo gusiga icyasha urwakabyaye, gusa kazabyicuza!
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading