Ibihararumbu Patrick Rugaba na Sheilla “Kamuzinzi” bibeshye amayira!
Rubaga Patrick na Kaliza Sheila wiyita Sheila Kamuzinzi, ibihararumbu byananiwe gukora imirimo y’amaboko bihitamo kwangarira imahanga aho bitunzwe no guhakirizwa ku nterahamwe n’ibigarasha, byeruye umugambi wo kugumura urubyiruko rw’u Rwanda ariko nta cyo biteze kugeraho.
Byari mu kiganiro cyatambutse ku muzindaro wa YouTube w’ikigarasha Etienne Gatanazi kuri uyu wa Kabiri ku itariki ya 3 Gashyantare 2026.
Izi mburamukoro zumvikanye mu magambo agaragaza ko zikataje mu kugerageza kwangisha urubyiruko rw’u Rwanda ubuyobozi rwitoreye, maze babeshya abantu mbarwa bari babakurikiye ko ngo Leta y’u Rwanda “nta gahunda yo guteza imbere urubyiruko ifite”.
Mu kuvuga ibi binyoma bidashinga bongeyeho ko ngo “mu Rwanda ushatse kugaragaza ibitagenda neza arabizira”, nyamara ibi ni ibinyoma nk’ibya Semuhanuka kuko ahubwo Leta y’u Rwanda ikomeje kwesa imihigo mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ibinyujije muri gahunda ziruha amahirwe yo kwiteza imbere.
Icyo ibi bihararumbo bikwiye kumenya ni uko Leta y’u Rwanda yiyemeje guhangira urubyiruko imirimo igera ku 849,000 bitarenze umwaka wa 2029. Iyi gahunda ikazagerwaho biciye mu mahugurwa y’imyuga, koroherezwa kubona inguzanyo, no kwihangira imishinga ikoresha ikoranabuhanga.
Rugaba na Kamuzinzi baribeshya cyane kuko nta rubyiruko rw’u Rwanda bateze kugumura kuko rusobanukiwe neza amahirwe ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwarushyiriyeho.
Izi mburamukoro zitunzwe no kubunza ibinyoma, ntawe zikwiye kurangaza kuko urubyiruko rw’u Rwanda rufitanye igihango gikomeye na Perezida Kagame, byongeye kandi ruzi neza ko ari amahirwe adasanzwe kuba ari we uruyobowe kuko ahora iteka ashyize imbere icyaruteza imbere.
Ndayambaje Marc