Interahamwe n’ibigarasha bakomeje guhakirizwa kuri Sematama Tshisekedi, gusa bazahondanwa!
Ku mbuga nkoranyambaga, Interahamwe n’ibigarasha bakomeje gusakaza ibihuha n’ibinyoma bidafire ishingiro mu muvuno bihaye wo gushimagiza no gucinya inkoro kuri Tshisekedi utegeka Congo dore ko bishuka ko azabafasha gukabya inzozi bafite zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uko guhakwa kw’izo nyangabirama kubaye nyuma y’uruzinduko Tshisekedi yagiriye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mpera z’icyumweru gishize.
Bimwe mu binyoma ibyo bigarasha byakwirakwije byikirigita bigaseka ni uko ngo “Tshisekedi yatsinze Perezida Kagame igitego muri dipolomasi ubwo yari muri Amerika”. Ibintu byatumye bitwa inkandagirabitabo zibonera dipolomasi mu ngendo zidafututse.
Nta ngirwagitego cyangwa se intsinzi Tshisekedi yaba yarigeze atsinda u Rwanda nk’uko izi mburamukoro zishaka kubyumvisha abantu, ahubwo ku rundi ruhande we yaratsinzwe bitewe nuko yirirwaga aririra Umuryango Mpuzamahanga atakamba ngo ushyirireho u Rwanda ibihano ariko byose bikarangira bifashe ubusa.
Tshisekedi yagiye anibutswa kandi ko agomba kwicara ku meza y’ibiganiro n’Umutwe wa M23 umurwanya ukomeje kumwambika ubusa werekana ubuyobozi bwe bubi ndetse n’ubushobozi bwe bucye bw’imiyoborere.
Ikindi kandi gikomeye izi mburamukoro zirengagiza ari ukuntu iyo dipolomasi bavuga ya Tshisekedi itanabaho kuko uyu mugabo atunzwe na gahunda igayitse yashyizeho yo gutanga no kwitwaza amabuye y’agaciro igihugu cye gikungahayeho kugira ngo yigarurire imitima y’ibindi bihugu aho gukora ibisabwa bizima mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Ibi bigarasha n’interahamwe bitewe n’urwango banga u Rwanda aho iterambere ryarwo n’ubumwe bw’Abanyarwanda buri gihe bibarya ahantu bahisemo guhakirizwa no gucinya inkoro kuri buri wese ugamije kugirira nabi u Rwanda cyangwa kuruvuga nabi ariko kandi ikaba n’inzira yo guhaza inda zabo zanze kuzura.
Aba kandi bakwiye kwibuka ko guhakwa no gucinya inkoro kuri Tshisekedi bitazigera bibagira abere ku byaha bakoze ndetse uko bamwisunga ari ko bizarangira barindimukanye nawe.
Mukobwajana Linda