27-06-2026

Umuti urambye w’ikibazo cya Congo uri mu biganiro, Tshisekedi nareke gukomeza kuzerera Isi nka roho mbi!

0

Perezida Tshisekedi yatangiye uruzinduko muri Angola nka bumwe mu buryo asanga buzamufasha gushaka igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mucye yateje mu burasirazuba bw’igihugu cye, gusa arishuka kuko akomeje kwirengagiza igisubizo cy’iki kibazo.


Muri urwo ruzinduko rwatangiye kuri uyu Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, biteganyijwe ko Tshisekedi aza kuganira na Perezida João Lourenço akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Perezida wa Togo Faure Gnassingbé umuhuza wa AU mu gushakira umuti ibibazo bya Congo ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo.


Ni ibiganiro biri bwibande kurebera hamwe aho amasezerano yasinywe yo kugarura amahoro muri Congo ageze n’imbaraga ziri gushyirwamo bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.


Mu byukuri kuva mu biganiro bya Luanda kugeza uyu munsi ku biganiro bya Doha ndetse n’amasezerano ya Washington nta na kimwe uyu mugabo Tshisekedi wariye intumva yigeze yubahiriza kuko akomeje gushyira imbere inzira y’intambara.


Ubu noneho yasubiye kubungira muri Angola ngo yerekane ko ashaka amahoro kandi ntayo yifuza, gusa yirengagiza ko igisubizo cy’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo kiri mu biganza bye.


Igisubizo kiri mu kwicarana n’abavandimwe be bo mu mutwe wa AFC/M23, bakaganira ku mizi y’ikibazo, bakareba hamwe uko bubaka ejo hazaza h’igihugu cyabo. Nta gihugu cyiyubaka mu kwirengagiza igice cy’abaturage bacyo cyangwa mu gukomeza kubabuza uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu.


Igihe cyose Tshisekedi atarashyira umupira hasi ngo yemere inzira y’ibiganiro by’ukuri n’umutwe wa AFC/M23, azakomeza kuzenguruka Isi ashakira igisubizo aho kitari. Politiki y’ubujiji n’ubuswa ndetse n’ubugome yo guhunga ikibazo mu nyungu ze bwite ntishobora gusimbura ubushake bwo kugikemura.


Ibyo arimo ni ukwicukurira icyobo kuko umutwe wa AFC/M23 umaze kwerekana ko ushoboye kandi ufite politiki nziza ihamye ndetse n’ubuyobozi bwiza bituma yigarurira imitima myinshi y’Abanye-Congo, natinda cyangwa agakomeza kwinangira uyu mutwe uzagirana ibiganiro n’undi utari we.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading