08-04-2026

Umwicanyi ruharwa Rusesabagina yishuka ko abantu bibagiwe ibye!

0

Umunyarwanda yabivuze neza ko “umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira”, uku ni ko bimeze kuri Paul Rusesabagina, umwicanyi ruharwa wahamijwe ibyaha by’iterabwoba wafunguwe mu mwaka wa 2023 ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kwiyorobeka akicuza bya nyirarubeshwa.


Rusesabagina usanzwe ari umugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026 yagaragaye mu mashusho yasakajwe na Lydia Mutyebele, umuhezanguni w’umudepite w’u Bubiligi ufite amamuko muri Congo, ari gushinja u Rwanda ibyaha by’ubwicanyi, mu gihe nyamara ari we mwicanyi wanabihamijwe n’inkiko kabone n’ubwo yabiherewe imbabazi.


Mu Banyarwanda icyenda Rusesabagina na FLN ye bishe uwari muto ni Atete Sine Ornella wari ufite imyaka 13 mu gihe umukuru ari Hilarie Mukabahizi na Fidele Munyaneza – bombi bari bafite imyaka 45.


Mu ibaruwa isaba imbabazi Rusesabagina yiyandikiye, yemeye uruhare rwe mu bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba ze za FLN, mu nyandiko ye kandi Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ibishoboka byose ngo abanyamuryango b’umutwe we wa MRDC/FLN bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.


Yongerako kandi ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje, ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.


Ikihe Rusesabagina wiyemereye ibi byose ni we uri kwifata akavuga ubusa yishuka ko abantu bibabigiwe ibye!


Soma kandi : Ikihebe Rusesabagina wiyemeje kutongera kwijandika muri politike akomeje kuvanga amasaka n’amasakaramentu, asatira umurongo utukura!


Ku rundi ruhande, nyuma yo kugera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igihugu kimucumbikiye uyu munsi nyuma y’uko u Rwanda rumufunguye, Rusesabagina imyitwarire ye nk’umuntu wari umaze gusaba imbabazi yahise ihinduka ndetse abazungu bamusamira hejuru si ukumushimagiza karahava.


Rusesabagina akwiye kumenya ko amategeko ateganya ko imbabazi yahawe zose zishobora guteshwa agaciro maze akisanga agarutse mu Rwanda gusoza igihano yari yarakatiwe.
Agapfa kaburiwe ni impongo!


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *