25-05-2026

Ikihebe Rusesabagina wiyemeje kutongera kwijandika muri politike akomeje kuvanga amasaka n’amasakaramentu, asatira umurongo utukura!

0

Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 ariko akaza gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, ubu ari kwikomanga mu gatuza ku mbuga nkoranyambaga abeshya ko Abanyarwanda bamushinze kubavugira, gusa azabyicuza.


Ibi uyu rwabuzisoni ubusanzwe uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yabivugiye mu kiganiro yahaye umwe mu mizindaro rutwitsi ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’ibigarasha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026.


Gusa ikihebe Rusesabagina avuga ibyo yirengagije ko we ubwe mu ibaruwa yandirse atakambira Perezida Kagame ngo amuhe imbabazi yarahiye akirenga ko atazongera gukora ikosa ryo kwijandika muri politiki.


Ku bw’ibyo, Rusesa niyongera kwisanga imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aryozwa ibyaha adasiba kwivurugutamo nyuma yo guhabwa ziriya mbabazi ntazongere kuboroga.


Kwifata akavuga ko Abanyarwanda bamushinze “kubavuganira” ni ikimenyetso ko ubwonko bwa Rusesabagina bushobora kuba bwarayaze.
Ayo magambo Rusesabagina yakoresheje, mu buryo budashidikanywaho ashimangira ko ari nka ka kabaye icwende katajya koga ngo gacye kandi ngo gashire umunuko!


Mu isesengura ripfuye yakoze, ikihebe Rusesabagina yongeye kwegeka kuri Perezida Kagame ndetse n’Umuryango wa FPR Inkotanyi intambara ihanganishije Abanye-Congo mu Burasirazuba bwa Congo ari nako asubiramo ijambo ku rindi imvugo zisanzwe zikoreshwa n’abategetsi ba Congo bayobya uburari nabo bagerageza kuzana u Rwanda mu bibazo bateje.


Gusa ibyi nta we bikwiye gutangaza cyane ko ubutegetsi bwa Congo bwanywanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uyu Rusesabagina ashyigikiye ndetse bose bakaba bahuriye ku mugambi mubisha wo kugirira nabi u Rwanda.


Soma kandi: Ikihebe Rusesabagina arasubiriye


Amateshwa ikihebe Rusesabagina yavuze agaragaza ko ari gusaza yanduranya, bityo akaba akwiye kuzirikana ko ibyo yigira byose, umunsi nugera azaryozwa ibyaha akomeje kwijandikamo.


Ihame ridakuka nuko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading