08-04-2026

Interahamwe n’ibigarasha bacitse ururondogoro nyuma y’uko u Rwanda rujyanye u Bwongereza mu rukiko

0

Iminsi itatu irashize Interahamwe n’ibigarasha nta kindi bavuga uretse kuvundereza ibitutsi k’u Rwanda kubera icyemezo rwafashe cyo kujyana u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi kubera guhonyora nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye ku bijyanye no kwakira abimukira.


Ibyo izo nyangabirama noneho zigize abavugizi b’u Bwongereza ziri kubikorera ku mbugankoranyambaga zitandukanye zirimo imizindaro rutwitsi ya za YouTube, X, Facebook n’ahandi aho intero n’inyikirizo ari uko ngo “u Rwanda rwabikoreshejwe n’ubukene rufite”.


Kuvuga ko kubaho k’u Rwanda gushingiye ku mafaranga y’impunzi aturuka mu Bwongereza ni ikinyoma cyambaye ubusa. Umuntu wese utarebera mu ndorerwamo y’urwango ukurikirana u Rwanda by’ukuri azi ko ibi ari ubujiji ndengakamere.


U Rwanda ni igihugu ubu gifite ubukungu butajegajega kandi burushaho kwiyongera umwaka ku wundi, ikirenze kuri ibyo, u Rwanda rukoresha neza ibyo rufite, nta na rimwe rwigeze rushyira ejo hazaza harwo mu maboko y’ikindi gihugu.


Abakwirakwiza ayo mangambure yuzuye ubuhumyi ni abasanzwe n’ubundi bazwiho gukwirakwiza ibinyoma ku Rwanda bagamije kurusiga icyasha.


U Rwanda rushinja u Bwongereza kutubahiriza nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye, ab’i London bagahitamo kuyahagarika batabanje no kumenyesha u Rwanda, binyuranyije n’uburyo bwari kuranga aya masezerano.


Mu Ukuboza 2024 u Bwongereza bwasabye u Rwanda ko rutagomba gutegereza miliyoni 50 z’Amapawundi yagombaga kwishyurwa mu muri Mata 2025 no muri Mata 2026, buvuga ko impamvu ari uko buteganya guhagarika ayo masezerano.


U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira izo mpinduka amasezerano agahagarikwa, mu gihe ingingo zijyanye n’ayo mafaranga zaganirwaho ndetse impande zombi zikemeranya.


Icyakora ibyo biganiro ntabwo byabaye ari na yo mpamvu ayo mafaranga agomba kwishyurwa nk’uko amasezerano abiteganya.


Ikindi kandi izi nyangabirama zikwiye kumenya ni uko kuba u Rwanda rwajyana u Bwongereza mu rukiko byubahirije amategeko, u Rwanda nta kindi rusaba uretse gusaba ko amategeko yubahirizwa.


Izo nterahamwe n’ibigarasha bo kuva aya masezerano yasinywa kugeza ubwo ahagarikwa bari bakomeje kuyarwanya bitewe nuko kuri bo bifuza kubona u Rwanda rubaho nabi, rutabanye neza n’ibindi bihugu ariko by’umwihariko ko rwasubira inyuma aho gutera imbere
’U Rwanda rumaze kuba ubukombe mu kwakira abimukira kandi ibikorwa byarwo byiza birivugira. U Rwanda rwakiriye impunzi ziturutse muri Libya, Afghanistan, Siriya n’ahandi.


Ku rundi ruhande, u Rwanda kuba rwatanga ikirego birumvikana dore ko harimo ingingo nk’izo kutubahiriza amasezerano y’imari, ndetse u Rwanda ntirushaka impuhwe cyangwa ikinamico ya politiki ahubwo rurasaba uburenganzira bwayo mu mategeko.


Ibyo izo nyangabirama zirimo ni ugucurangira abahetsi baterwa n’ubujiji bwo kutamenya icyo amategeko avuga.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *