Rufyiri wa OLUCOME yabaze nta kinya aba-DD!
Rufyiri Gabriel ukuriye ishyirahamwe rirwanya ruswa n’Akarengane mu Burundi (OLUCOME) yatangaje ko ibura ry’indangagaciro mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ritera igihugu guhora mu bibazo by’urudaca bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ibi uyu mugabo uri mu bavuga rikijyana mu Burundi yabigarutseho aganira na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi bikorera kuri murandasi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Yagize ati:” Burya iyo indangagaciro zitahawe umwanya, uzasanga ibintu byose mu gihugu bitagenda neza. uwayoboye CNDD-FDD bwa mbere ariwe Nkurunziza, reba Radjabu wayiyoboye bwa kabiri, reba Ngendakumana Jérémie wayiyoboye ubwa gatatu, Nyabenda Pascal wayiyoboye ubwa kane, Ndayishimiye wayiyoboye ubwa gatanu na Ndikuriyo uyiyobora ubwa gatandatu uhita ubona ko hari ibitaragenze neza uko bagiye basimburana. None se twebwe ntitwabibonaga ko baranzwe n’umwiryane?”
Rufyili yemeza ko ikiranga ubuyobozi bwiza ari ugusenyera umugozi umwe hagati y’abayobozi ubwabo ndetse no hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Ni amagambo kandi Rufyili yavuze nyuma gato y’uko Ndikuriyo Revelien nawe yemereye Abarundi ko ntacyo iyi CNDD-FDD yamariye abarundi ndetse ko baheruka ubuyobozi bwiza kuri Perezida Bagaza.
Soma kandi: Abarundi bageze aho bita Sendagara “Gen Neva” umugambanyi
Rufyiri avuga ko CNDD-FDD itagomba kwikirigita ngo iseke yibwira ko ifite ubutegetsi mu gihe hari ibihumbi amagana by’Abarundi bahejejwe ishyanga nayo, mu gihe hari inzirakarengane zuzuye za gereza hirya no hino mu Burundi, mu gihe hari Abarundi benshi bugarijwe n’ubukene nyamara hari agatsiko gato cyane kabayeho neza.
Rufyili kandi ashinja CNDD-FDD kuba ifite agatsiko k’abantu batanu bafata ibyemezo bireba ubuzima bw’igihugu kandi ko batajya bemera kugirwa inama.
Ahanini, inda nini no kwikubira ibya rubanda niyo ntandaro ikunze guhembera umwiryane mu buyobozi bw’iyi ngirwa shyaka aho ubu indonke bakura mu bucuruzi bw’abasirikare mu ntambara ya Congo buri ku ruhembe mu bigiye gutembagaza iki gihugu.
Magingo aya, u Burundi burabarizwa mu bihugu biyoboye ibindi ku Isi mu bukene, igisirikare cyo kirasenyuka umunsi ku wundi kubera imibereho mibi, ububanyi n’amahanga bwamaze kuba ruvumwa mu karere byose kubera imiyoborere mitindi ya CNDD-FDD.
Kuba ibikomerezwa muri CNDD-FDD byerura ko ntacyo byamariye Abarundi, ni gihamya y’uko iki gihugu gikeneye impinduka mu buyobozi bwacyo.
Biraro Erneste