Rusesabagina, rwesamadongo wa ba gashakabuhake nareke kwigira umwarimu wa “demokarasi”
Ikihebe Paul Rusesabagina usanzwe ari igikoresho cya ba gashakabuhake na mpatsibihugu yumvikanye asakuza ivata ryaje yigize umwarimu wa “demokarasi” mu gihe nyamara nta kintu ayiziho.
Byari mu kiganiro uyu musaza ushaje wanduranya yakoreye ku muzindaro rutwitsi wa YouTube usanzwe ucengeza amatwara ye n’ay’abahezanguni b’ababazungu bamukoresha bashaka kudurumbanya ubusugire bw’u Rwanda.
Mu isoni nke n’ubugome ndengakamere, ikihebe Rusesabagina wishe inzirakarengane z’Abanyarwanda zirenga 10 mu bitero by’iterabwoba bya FLN ye, yifashe avuga ko “demokarasi Abanyarwanda babonye mu 1961 bayambuwe na FPR Inkotanyi mu 1994.”
Aya magambo ubwayo ashimangira urwango rukomeye uyu muhezanguni yanga Abanyarwanda cyane ko icyo Inkotanyi zakoze mu 1994 ari ugusubiza buri Munyarwanda agaciro ndetse zunga abo icyo yita “demokarasi” cyo mu 1961 cyari cyaraciyemo ibice bamwe barameneshwa, abandi bicwa bazira kuba ari Abatutsi.
Rwabuzisoni Rusesabagina uvuga aya manjwe yahamijwe ibyaha by’iterabwoba maze akatirwa gufungwa imyaka 25, gusa mu mwaka wa 2023 yarafunguwe nyuma yo kwicuza, kwemera icyaha no gutakambira Umukuru w’Igihugu.
Uyu musaza abenshi bita inkunguzi hari aho yavuze ko hari igihugu we n’izindi nterahamwe basezeranyijwe cy’i Kanani aho yavugaga u Rwanda, nyamara ibi ni ukwishuka gukomeye kuko u Rwanda rwa none rwabohowe rimwe rizima, ntaho ruzongera guhurira n’ibyihebe ’inkoramaraso nkawe.
Yakomeje yikomanga mu gatuza avuga ko abo bafatanya mu bikorwa by’iterabwoba nibashyira hamwe ngo bazakura u Rwanda mu kangaratete, nyamara nta munyarwanda uyobewe ko politiki ze zubakiye ku iterabwoba ryo kugaba ibitero akica Abanyarwanda b’inzirakarengane.
Iyo ntabwo ari yo demokarasi Abanyarwanda bifuza ahubwo banyuzwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame ndetse n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Ndayambaje Marc