Umuvunyi Mukuru w’u Burundi aratabaza, Sendagara “Gen Neva” arenda kumuca umutwe!
Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Kanyana Aimée-Laurentine, yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ko CNDD FDD ishobora kumwica kubera uburyo adasiba gushyira ku mugaragaro ibyaha by’abayikuriye.
Ibi madamu Kanyana yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi kuri uyu wa 28 Mutarama 2026 aho yahamije ko abamugendaho ari abo yise “abakomeye”, imvugo igereranywa n’ijambo ry’ibanga risobanura Perezida Ndayishimiye, umugore we n’ibyegera byabo.
Mu mvugo igaragaza ukwiheba gukomeye, umuvunyi Kanyana yagize ati: “Ikibazo ni uko batafunga Umuvunyi Mukuru, naho ubundi hari abantu baba baramfunze.”
Gusa icyo uyu muvunyi atamenye ni uko gusabira ubufasha mu maso Daniel Gélase Ndabirabe uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, ntaho bitaniye no guhungira ubwayi mu kigunda.
Nk’urugero, kuwa 7 Kanama 2025, Ndabirabe uri mu gatsiko ka 5 bica bagakiza mu Burundi, ari imbere ya bagenzi be niwe watinyutse kwandagaza ibihumbi by’Abarundi bahunga ingaruka z’ubutegetsi bubi bwa sebuja Ndayishimiye avuga ko bateza akajagari mu bihugu byo hanze.
Iki gihe igihugu cya Serbia cyari kimaze iminsi gifunga Abarundi benshi bakoreshaga icyo gihugu nk’inzira iberekeza gushakisha amaramuko ndetse n’ubuhungiro mu bindi bihugu.
Nta minsi irashira kandi Minisitiri w’Imari, Ndikumana Alain nawe yishinganishirije muri Sena avuga ko aterwa ubwoba n’ubuyobozi bw’uruganda FOMI rukora ifumbire kubera ko yanze kubuha amafaranga y’u Burundi arenga miliyari 50 atarateganyijwe mu masezerano bwagiranye na Leta.
Soma kandi: Sendagara “Gen” Neva yongeye kwerura ubunyagasozi bwe, asesereza umuyobozi abantu barumirwa!
Gutera ubwoba no kugirira nabi Abarundi niwo musingi CNDD-FDD yubakiyeho.
Biraro Erneste