Abadepite ba Amerika bambitse ubusa Sematama Tshisekedi!
Mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hongeye kumvikana ukuri kwihishe inyuma y’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ibibazo biterwa n’imiyoborere mibi y’umunyagitugu Tshisekedi.
Ku wa Kabiri ku itariki ya 10 Gashyantare 2026, komisiyo y’iyo nteko ikuriwe na Chris Smith, yasobanuye neza ko ubutegetsi bw’umunyagitugu Tshisekedi bwabyanga bwabyemera bugomba gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR mbere y’uko u Rwanda narwo rukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Bwana Smith yakomeje avuga ko bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barwanira mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, bityo ko uwo mutwe ari wo uzabambura intwaro, ibi kandi niko bimeze kuko uwo mutwe watangiye kubikora unabyibwirije bikaba byaratumye benshi mu barwanyi ba FDLR bacyurwa mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Mu bitabiriye iyi nama harimo umushakashatsi w’umunye-Congo Christian-Géraud Neema wavuze amagambo akomeye, mu nyunganizi yatanze yavuze ko amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington yirengagijwe bikomeye kuko ibibazo by’imbere mu gihugu aribyo byenyegeza intambara kurushaho.
Aha yatunze agatoko ubutegetsi bwa Tshisekedi ko bwakomeje guseta ibirenge mu iyubahirizwa ry’amasezerano y’i Doha maze bugashaka gushyira imbaraga mu masezerano y’i Washington bushaka ko abushyigikira mu bya gisirikare ngo buhangane n’umutwe wa AFC/M23; iki ni igitekerezo cyamurikiye benshi muri aho bibonera na bo ubwabo nyirabayazana mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Neema yakomeje yitsa ku kibazo cy’uko hakenewe byihutirwa ibiganiro bihuza Abanye-Congo ngo hashakwe umuti urambye ku kibazo cy’imiyoborere ikomeje kuba agatereranzamba ari nacyo muzi wa byose.
Aha asobanura ko bidakwiye ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakomeza gukingwa ibikarito mu maso ngo he kugaragara ibibazo nyakuri by’imiyoborere bigejeje iki gihugu aharindimuka.
Yakomeje akurira inzira ku murima abashyigikiye imvugo y’ibinyoma yo kuvuga ko umuzi w’ibibazo by’intambara ari amabuye y’agaciro muri Congo, yagaragaje ko ahubwo umutungo w’igihugu ukoreshwa mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro bigatuma abaturage bahora mu bibazo.
Mu magambo yumvikana, Neema yabwiye iyo mbaga ko u Rwanda atarirwo rutera ibibazo Congo, ashimangira ko ahubwo amagana y’imitwe yitwaje intwaro ni yo atera ibibazo byose.
Kuri ubu, ikibazo nyamukuru gikwiye guhangwa amaso ni ingangabitekerezo ya Jenoside yamaze kumunga inzego za leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gusa na none, nta wabura gushima ko hari abatangiye kwibaza ku muzi w’ikibazo cyakomeje gushora Congo mu ruhuri rw’ibibazo bitarangira.
Ibi kandi bitanga icyizere ko kuri iyi ncuro bashobora kuba bariboneye isura nyayo y’ikibazo, bitandukanye n’uko bari basanzwe babizi.
Ndayambaje Marc