Sendagara “Gen Neva” mu kugambanira abahunze ingoma mpotozi ye!
Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi akomeje kugambana na bimwe mu bihugu bya Afurika bicumbikiye impunzi zahunze igitu cye maze izo mpunzi zigafungwa zizira amahere nk’uburyo bwo kuzihimuraho.
Hamwe mu bafungiwe izo mpunzi ni i Lusaka muri Zambia no mu bice bitandukanye bya Tanzania.
Soma kandi: Sendagara Gen Neva mu gufunga imipaka umusubirizo, ubwoba afite aho bukera buratuma ahunga nigihugu!
Nk’urugero, imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2023 Abarundi barenga 2800 bafungiwe muri Tanzania ku mpamvu z’amaherere,
Muri Tanzaniya kandi kugeza magingo aya iri totezwa rirakorerwa Abarundi bahunze bazira kwanga kuba abacakara ba Ndayishimiye rirakomeje aho abatemeye gutaha ku ngufu basenyerwa inzu bacumbitsemo ndetse abandi bagafungwa.
Ku rundi ruhande, nta gereza iruta icyemezo cyo gufunga imipaka hafi ya yose ihuza u Burundi nibihugu byibituranyi aho magingo aya ibice birenga 75% byiyi mipaka bifunze.
Biraro Erneste