Agahenge kasabwe na Leta ya Angola ntabwo kazagira icyo gatanga mu gihe Tshisekedi agikomeje gukunda intambara kuruta amahoro!
Leta ya Angola yasabye ko habaho agahenge hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, kakazatangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare 2026, agahenge Tshisekedi uzwiho gukunda intambara kuruta amahoro atazigera yubahiriza.
Leta ya Angola yatangaje icyifuzo cy’agahenge nyuma yo kwakira Perezida Tshisekedi, umuhuza washyizweho na AU, Faure Essozimna Gnassingbé n’umwe mu bahuza bashyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), Olusegun Obasanjo, tariki ya 9 Gashyantare 2026.
Nyuma y’uko hatangajwe ako gahenge benshi mu mpuguke mu bijyanye n’ibiyaga bigari bagiye bagaragaza impungenge bitewe n’uko Leta ya Tshisekedi imaze kwandika izina n’umuco mubi wo kutubahiriza yaba amasezerano y’amahoro aba yasinywe ndetse n’amatangazo y’agahenge.
Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ryagiye rihura n’imbogamizi kenshi no kutubahwa mu bihe byashize.
Nta kimenyetso gihamye cyerekana ko hari ubushake bwa politiki buhagije ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi bwo guhagarika burundu ibikorwa bye by’ubushotoranyi n’intambara ashora ku bavandimwe be bo muri AFC/M23.
Kuva ku biganiro by’amahoro bya Nairobi, ibya Luanda muri Angola, ibya Doha ndetse n’ibya Washington, hose Tshisekedi yagiye abwirwa gushyira mu bikorwa ibyo yashyizeho umukono ariko yakomeje we kwinangira ari nako yigira umwere.
Ayo masezerano yose yabaga agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko yagiye asigara mu mpapuro gusa aho kujya mu bikorwa, ibyo byagiye bituma intambara muri aka gace irushaho gukomera umunsi ku munsi.
Iyo agahenge katubahirijwe n’impande zombi ntabwo gashobora kuba intangiriro y’amahoro arambye. Kugira ngo aka gahenge kazagire icyo kamara, birasaba ko habaho ubushake bw’ukuri bwo guhagarika ibitero ku ruhande rwa Tshisekedi, agashyira imbere amahoro aho guhora ashoza intambara.
Niba ibyo bidakozwe, hari impungenge ko aka gahenge na ko kazaba kimwe n’ayabanje. Amahoro arambye ntazanwa no gusinya gusa, ahubwo azanwa no kubahiriza amasezerano no gushyira imbere inyungu z’abaturage kurusha inyungu za politiki n’intambara bidafututse.
Mukobwajana Linda